Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Byahumuye! Abanya_Kigali bishimiye ibirori byo kurya no kwifotoza

 

Umuhanzi wo muri Nigeria Runtwon yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori bya The Silver Gala bitegerejwe kuri uyu wa 07 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Nzeri 2024, nibwo umuhanzi ukomoka muri Nigeria Runtown yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori bya ‘The Silver Gala,’ byateguwe n’umubyinnyi Sherrie Silver bikaba biza kubera muri Kigali Convention Center.
Ku kibuga cy’indege i Kanombe, Runtown yakiriwe na Sherrie Silver nubwo bitewe n’umunaniro yari afite nta kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, akaba yahise yerekeza kuri hotel.

Runtown aje yiyongera kuri mwenewabo Peter Obi nawe wageze i Kigali ku munsi w’ejo aho uyu mugabo mu matora aheruka yahatanye na Perezida Bola Tinubu mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

 

Mu bandi baza kugaragara muri ibi birori, barimo Nkusi Arthur uraza kuba ari we uri kubiyobora afatanyije na Makeda, mu gihe Miss Nishimwe Naomie aza kuyobora abatambuka ku itapi itukura.

 

Abatanga ibiganiro barimo Sherrie Silver, The Ben na Fred Swaniker. Ku rundi ruhande, abana bo muri Sherrie Silver Foundation , Kevin Kade, Alyn Sano na Boukuru nibo baza gususurutsa abitabiriye.

 

DJ Toxxyk na DJ Sonia baraza kuba bari kuvanga imiziki. Mu minsi yashize Sherrie Silver yahishuye ko Childish Gambino na Will Smith bazifatanya na we muri ibi birori nubwo batazabasha kugera i Kigali.

Related posts