Agahinda gakomeje gufata indi ntera muri Kivu y’Amajyepfo, Abantu 91 bamaze kwiyahura mu mezi atanu gusa

 

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abantu barenga 90 bamaze gupfa biyahuye kubera umutekano muke uterwa n’intambara ndetse n’ibyorezo bitandukanye bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe ukorera ku Bitaro bya Panzi, Dr Philippe Amani Busane, yavuze ko ubwiyongere bukabije bw’abiyahura buterwa ahanini n’intambara ikomeje muri aka gace, ibibazo by’ubukungu ndetse n’ihungabana rikomoka ku makimbirane yitwaje intwaro.

Yasobanuye ko abantu benshi bananirwa kwihanganira no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi, bikabaviramo kwiheba no gutakaza icyizere cy’ubuzima.

Dr Philippe Busane yavuze kandi ko kwigunga, guceceka no kubura ubufasha bw’umuryango bikomeza kongera ububabare bw’abahuye n’ibi bibazo.

Yagize ati: “Ibiza karemano n’ibyatewe n’abantu, kimwe n’ibyorezo bitandukanye, na byo biri mu bitera ihungabana n’ibibazo byo mu mutwe.”

Uyu muganga arasaba abantu kuganira, gutega amatwi abafite ibibazo no gushaka ubufasha bw’abajyanama mu by’imitekerereze kugira ngo hagabanuke ibyago byo kwiyahura.

Biravugwa ko mu mwaka wa 2025 wose, Intara ya Kivu y’Amajyepfo yari yaranditse abantu 121 biyahuye ndetse n’abarenga 600 bagerageje kwiyahura ariko bagatabarwa.