Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko mu muziki by’igihe gito akazagaruka nyuma.
Mu kiganiro Sheebah Karungi yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko nyuma y’igitaramo afite mu Ukwakira 2024 azahita afata ikiruhuko.
Yashimangiye ko amaze igihe kirekire mu muziki, bityo ko akwiye gufata akaruhuko, gusa nanone asezeranya abakunzi be ko atazamara igihe kirekire azahita agaruka.
Ati “Ngiye gufata akaruhuko, ntabwo ari ukugenda ubuziraherezo. Natangiye umuziki ku myaka 14, ubu mfite 34, ndizera ko Imana yangeneye akaruhuko.”
Nubwo Sheebah atangaza ko afashe akaruhuko kubera ko amaze igihe kirekire mu muziki, ariko bamwe baremeza ko impamvu afashe ikiruhuko ari uko atwite, akazaba agiye kwitegura kubyara, nubwo ahakana ibyo avugwaho.
Muri iki kiganiro, yasabye abantu kuzaza mu gitaramo afite tariki ya 04 Ukwakira 2024 kuri Lugogo Cricket Oval kugira ngo bazibonera ukuri koko niba atwite.
Ati “Ndashaka ko buri wese azaza ku wa 04 Ukwakira, kugira ngo abe umuhamya wo kwemeza ko ari byo cyangwa se atari byo.
“Ukuri ni uko rubanda bakomeje kubwira ko mfite inda mu gihe kirekire gishize, gusa Ndashaka ko mwese muzaza mukareba niba koko ari ukuri.”
Guhera muri Nyakanga uyu mwaka, ibitangazamakuru byo muri Uganda byakomeje kumubaza niba atwite, gusa nawe yakomeje kubitera utwatsi umunsi ku munsi.
Mu kwezi kwashize ubwo yari mu Rwanda, nabwo yabajijwe iki kibazo, ashimangira ko adatwite, gusa nanone ko igihe nikigera bizaba, anahamya ko adateze gushaka umugabo mu buzima bwe.