Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yakoreweho ubufindo kuri Simba Day 2024 [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinzwe na Simba Sports Club ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti wahujwe no kwizihiza umunsi wahariwe iyi kipe iri mu zifite ibigwi muri Tanzania uzwi nka “Simba Day” wa 2024.

Ni ibirori byabereye kuri Stade Mpuzamahanga yitiriwe Benjamin Mkapa mu Murwa w’Ubucuruzi wa Tanzania, Dar es Salaam.

Ni umukino wabanjirijwe n’ibirori bitandukanye birimo kuririmba kw’abahanzi bari barangajwe imbere na Alikiba. Ni ibirori kandi Simba SC yamurikiyemo abakunzi bayo abakinnyi bashya n’abasanzwe iba izifashisha mu mwaka w’imikino mushya, abafatanyabikorwa, abaterankunga, kumurika imyambaro y’ikipe, imishinga, ndetse n’intego ngari ziba zigiye kuranga ikipe mu mwaka wose.

Ibi birori byasojwe n’umukino wa gishuti Simba SC yari yakinnyemo na APR FC. Ni umukino warangiye iyi kipe yo muri Tanzania itsinze ikipe y’Ingabo z’igihugu ibitego 2-0 gusa yari yanarae penariti ku munota wa 43 aho yatewe na Steve Mukwala maze iragenda ikubita igiiti cy’izamu.

Ibi bitego byatsinzwe na Debora Fernandes ku munota wa 47 ndetse na Edwin Balua ku munota wa 66 kuri kufura nziza yari ateye mu kaguru k’ibumoso maze umunyezamu Pavelh Ndzila ananirwa kuwukuraho.

APR FC yatsinzwe n’iyi kipe yo muri Tanzania mu gihe ifitanye umukino na Azam FC nayo muri iki gihugu muri CAF Champions League mu ijonjora ry’ibanze.

Biteganyijwe ko umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] na Azam FC uzabera i Dar Es Salaam muri Tanzania taliki ya 17 Kanama 2024. Uwo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda taliki ya 24 Kanama 2024, mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” kuri APR FC.

APR FC yatsinzwe na Simba SC!
APR FC yaserutse mu mwambaro mushya wanditse Visit Rwanda!

Related posts