Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Police FC yaciye amarenga yo kuzitwara neza mu mwaka utaha

Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC yanyagiye Muhazi United ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti wayo wa mbere, igaragaza ko ishobora kuzitwara neza mu mwaka utaha w’Imikino wa 2024/2025.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Nyakanga 2024, kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé kuva ku isaha ya saa Tanu [11h00] zuzuye z’Igitondo.

Ni umukino wagaragayemo n’abakinnyi bashya iyi kipe iheruka kongeramo uhereye ku munyezamu, Niyongira Patience waguzwe avuye muri Bugesera FC kugera kuri rutahizamu, Richard Kilongozi Bazombwa wakiniraga Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize.

 

 

Abakinnyi bashya muri rusange bagaragaye ni Niyongira Patience, Ishimwe Christian, Iradukunda Simeon, Yakub Issah, Richard Kilongozi, David Chimezie, Henri Msanga na Allan Kateregga.

Igitego cya Hakizimana Muhadjiri cyabonetse ku munota wa 30 w’umukino, ni cyo cyatumye abasore b’umutoza Mashami Vincent basoza igice cya mbere bayoboye umukino.

Mu gice cya kabiri, Police FC yabonye ibitego bibiri byatsinzwe na Niyonsaba Eric ku munota wa 50, mbere y’uko Ingabire Christian “Tia” wari winjiye mu kibuga asimbuye aterekamo icya gatatu ku munota wa 62, umukino urangira Police FC iri imbere n’ibitego 3-0.

Iyi ni intsinzwi ya kabiri yikurikiranya Muhazi United igize muri iyi mikino ya gishuti, nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ku wa Gatandati u taliki 20 Nyakanga 2024.

Ni Police FC ku rundi ruhande yitwaye neza mu gihe ifite umukororo wo kuzitwara neza mu Mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup aho igomba kwisobanura na Club Sportif Constantinois bakunda gutazira ‘The Dean’ muri Algérie muri iyi Kanama [8].

Ni Police FC kandi yagaruye rutahizamu Ani Elijah wari umaze iminsi mu igeragezwa mu Bubiligi, kuri ubu akaba ari kumwe n’abandi mu myitozo n’ubwo atagaragaye kuri uyu mukino.

Richard Kilongozi Bazombwa [N⁰ 7], ni umwe mu bakinnyi bashya bagaragaye kuri uyu mukino!

Abakinnyi 11 Police FC yari yabanje mu kibuga, n’abasimbura!
Rutahizamu, Ani Elijah yagarutse mu myitozo ya Police FC!

Related posts