Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu ukomeye wa APR FC hamaze kumenyekana igihe azamara hanze y’ikibuga kubera imvune yagize

Apam Assongwe Bemol Rutahizamu wa APR FC wavunikiye mu mukino wabahuzaga na Singida FG muri Mapinduzi cup agiye kumara igihe hanze y’ikibuga.

Rutahizamu wa APR FC, Bemol Apam Assongwe, agiye kumara igihe kiri hagati y’ukwezi n’igice adakina kubera imvune yagiriye muri Mapinduzi Cup.

Bivuze ko atazakina umukino wa 1/2 uzabahuza na Mlandege yo muri Zanzibar ndetse n’imikino ibanza y’igice cya kabiri cya shampiyona izatangira tariki ya 12 Mutarama 2024 nubwo uwari kuzahuza APR FC na Marine FC bawusubitse.

Apam Assongwe Bemol niwe mwataka waje w’umunyamahanga abakunzi b’umupira w’amaguru babonaga ko ari ukomeye, nubwo intangiriro za shampiyona zitamubereye nziza,akaba asigaye ari umusimbura.

Related posts