Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abadepite bagaragarije umujyi wa Kigali ko uri gukina n’amafaranga ya Leta nyuma y’ibyo bakoze  ku mushoramari utaratsindira isoko, dore  andi makosa bagaragarijwe n’ibisobanuro bitarimo kuvugwaho rumwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 abadepite mu nteko ishingamategeko bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta, PAC, bagaragaje ko Umujyi wa Kigali wakoze amakosa adakwiriye kubabarirwa mu buryo utangamo amasoko.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didace ndetse n’umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence n’abo bafatanya mu buyobozi bw’umujyi baherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dusengiyumva Samuel bagaragarijwe amakosa bakoze mu byerekeranye no gutanga amasoko.

Gusa aba bayobozi bisobanuye ku makosa yagaragajwe na Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Amwe mu makosa yagaragaye, hari nk’ikibazo cyo gutanga amafaranga y’ibanze kandi bacyumvikana na rwiyemezamirimo. Ni ukuvuga ko yahawe amafaranga ataramara no gutsindira isoko.

Akaba ari isoko ryo kugemura amatara no kuyashyira ku mihanda yari idacaniwe muri Kigali, ryari rifite agaciro ka miliyari 1 Frw, Aha Itegeko rigenga amasoko ya leta riteganya ko uwatsindiye isoko ryo kugemura ibikoresho cyangwa ibindi bintu nta mafaranga y’ibanze ahabwa, keretse iyo bitangiwe uburenganzira n’Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA).

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Rugaza Julian mu gutanga ibisobanuroyavuze  ko kubera ko iryo soko ryari rifite ibyiciro bibiri birimo icyo kugemura ibikoresho n’icyo gukora imirimo, habayeho ubwumvikane, uwaritsindiye asaba ‘avance’ arayihabwa.

Mu magambo ye yagize ati “Icyo gihe twaje kuyimwemerera, turayimuha tutagishije inama muri RPPA, ibyo rwose turabyemera ni amakosa, tubyemera ko ari amakosa ariko kandi iyi ‘avance’ twari twamuhaye twari twanamusabye ko yatanga ingwate kugira ngo abashe kugemura ayo matara ku gihe.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje agira ati “Kubera ko iri soko ririmo kugemura ibintu no gukora imirimo, twagombaga kuba twarasabye uburenganzira muri RPPA, turabisabira imbabazi z’uko tutigeze tubisobanukirwa neza. Akaba ari amakosa twemera kandi tukavuga ko ubutaha atazongera kugaragara.”

Undi muyobozi ushinzwe amasoko mu Mujyi wa Kigali witwa Kabanguka Twahirwa Faustin, yavuze ko kuba iri soko ryari rifite ibice bibiri birimo icyo kugemura ibintu n’icy’imirimo, byatumye batanga ayo mafaranga abanziriza itangira ry’imirimo.

Nuko mu mvugo ye agira ati “Nk’uko itegeko ribiteganya, amasoko y’imirimo ahabwa amafaranga y’ibanze, mu by’ukuri ugendeye ku isoko uko rimeze, ni ukugemura amatara, ariko twajya mu kurishyira mu bikorwa nyir’izina bikaba gukora imirimo yo gushyiraho ayo matara.”

Abadepite bashinjinjije ushinzwe amasoko gukora amanyanga mu mitangire y’iri soko agamije guha amahirwe uwaritsindiye kubera ko abandi atari yarigeze abamenyesha ko uzatsindira isoko azahabwa amafaranga ya ‘avance’.

Aha Depite Mukabalisa Germaine uri mu bagize Komisiyo ya PAC, yavuze ko ikigaragara muri iri soko harimo ibindi biryihishe inyuma. Nuko agira ati “Ngira ngo ahari n’uwaba atazi gusoma byahita bimugaragarira ikibyihishe inyuma y’iri soko. Muritanga mwari muzi neza ko ari ukugemura ibintu, n’iyo ‘avance’ ntimwayishyiramo, hari abantu benshi bari kuza gupiganwa iyo bamenya ko muzatanga ayo mafaranga, byari gukurura n’abandi bantu.”

“Ariko bigeze mu biganiro isoko ryaramaze gutsindirwa, ibintu byo gukora ibintu bitubahirije inama za RPPA, hari ikintu kibyihishe inyuma icya mbere ni uko uyu muntu banamwihereranye bakamuha ‘avance’ ngo rubanda ruzaza gupiganirwa isoko rumenye ko harimo ‘ibi bya avance.” Ni ugukina n’amafaranga ya Leta.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko kuba bari bagiye gucanira abaturage bitaba urwitwazo rwo kwica amategeko. Nuko agira ati “Kuba mwari mugiye gucanira abantu mu gihe cy’imvura, ubuse buri gihe cy’imvura muzajya mukora amakosa n’ubu ko yatangiye kugwa nabwo mugiye kongera mukore nk’ibyo mwakoze?”. “Murabizi isoko ryasaga n’irivanze, ariko se ntimwari muzi ko mugomba gusaba uburenganzira? Ibyo mwakoze, mwagombaga kubikora ariko binyuze mu nzira zagenwe.”

Undi mudepite witwa Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bitumvikana. Nuko agira ati “Ntabwo byumvikana uko waba ucyumvikana n’umuntu, ukishyura miliyoni 213 Frw, ugatinyuka ugasinya utubahirije amategeko, ugapfa guha umuntu mukiri kumvikana? Izi miliyoni ni nyinshi, ni ibigaragaza gushaka gukina mu mafaranga. Ntabwo aribyo.”

Uyu kandi yakomeje agira ati “Kuki mutubahiriza amategeko? Kuko harimo ibintu byinshi byo kutubahiriza amategeko, iki ntabwo tukivaho mutakidusubije.” Yanavuze kandi ko ibyakozwe n’Umujyi wa Kigali ari uguhombya leta.

Ati “Binahombya leta kuba twayizigamira, miliyari ni amafaranga menshi, icyakora mu Mujyi wa Kigali nabonye mucunga miliyari nyinshi, ubanza miliyari imaze kuba nk’ibihumbi ijana mu mifuka ya bamwe muri twebwe.”

Undi mudepite witwa Murara Jean Damascène nawe yagize ati ‘‘Ngira ngo Umujyi wa Kigali ufite ibibazo byinshi mu bintu bijyanye no kutubahiriza amategeko ya leta. Icya ngombwa ntabwo ari ukuza hano, ngo twakoze ibi n’ibi, twakoze iki cyangwa ngo turasaba imbabazi?”

“Ikibazo, iryo kosa ryakozwe kuki? kuki mwabikoze muzi neza ko bibujijwe n’amategeko. Naho kuza hano ngo twakoze ikosa turisabiye imbabazi, mwarikoreye iki? Niho hari ikibazo.”

Akomeza kandi agira ati “Impamvu itegeko riba ryarateganyijwe ni uko haba hashobora kuvuka ikibazo nyuma kikananirwa gukemurwa kuri uyu rwiyemezamirimo. Mumuhaye amafaranga nta kintu arakora, ubwo havutse ikibazo ashobora kwigendera.”

“Ubwo niba yari afite uruhushya rw’inzira, akavuga ati n’ubundi reka nigendere cyangwa akavuga ati reka ntabikora, isoko akarita, akarita atanaritangiye.”

Depite Bakundufite Christine nawe yavuze ko ikigaragara nk’impamvu zatumye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanze kubahiriza amategeko. Nuko agira ati “Icya mbere bakekaga ko nibabibwira RPPA, itarabemerera kubera ko aya mafaranga ni menshi, ubonye uguha uburenganzira atarabyemera, nawe wakwirwanaho kuko uba ufitemo inyungu.’’

Mu gusoza umuyobozi w’inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali Dr Kayihura Muganga Didace yavuze ko ibyakozwe harimo amakosa kuko batigeze basaba inama ku rwego rubishinzwe gusa yizeza kubisora.

Related posts