Nyuma y’ijoro rye rya mbere mu Mujyi wa Uvira, nubwo mu nkengero zaho muri Kivu y’Amajyepfo havugwa imirwano ya hato na hato, Visi Minisitiri w’intebe, akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, arerekeza i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Repubulika y’u Burundi, aho biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Marie Chantal Nijimbere.
Ibiganiro byabo biribanda ku bibazo by’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rw’akarere gakomeje kurangwamo ibibazo by’umutekano.
Biteganijwe kandi ko impuguke z’impande zombi zizakora imirimo yo gusuzuma no gushimangira ubufatanye bwa gisirikare ku Ngabo z’u Burundi zikorana n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
