Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Abasitari nyarwandakazi bagaragaye kenshi nta kenda k’ imbere bikarikoroza, isutiye ni amateka?

 

Hashize iminsi mike ikinyamakuru Igihe cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “Ikariso yabaye amateka ku bakobwa bamwe I Kigali: abacuruzi bararira ayo kwarika” ni inkuru yavugishije benshi ndetse n’abandi bantu batandukanye basanzwe babaza abantu icyo bivuze ku bantu batambara utwenda tw’imbere cyane cyane ku badamu, n’abakobwa cyangwa se abagore.

Ubu ngubu uko iminsi igenda ihita usanga kwambara utwenda tw’imbere cyane cyane ku bakobwa bitwa ko ari abanyamugi cyangwa se abasirimu, iyo ubajije bamwe muri bo usanga bakubwira impamvu zitandukanye zituma batambara utwenda tw’imbere aho bamwe bavugaruka ku makariso bavuga ko bibatera indwara bityo ngo aho kugira ngo bandure indwara bahitamo kubireka.

Ingabire Response uwahinduriwe izina waganiriye n’ikibyamakuru Igihe yatangaje ko byigeze kumubaho amakariso yose yari yaraguze akayatwika nyuma yo kumutera ama infection mu myanya y’ibanga, uyu mukobwa yavuze ko amaze imyaka itanu aretse kuyambara nyuma yo kugirwa inama na mugenzi we ngo arebe ko haricyo bitanga ibyo yaretse Koko cya kibazo cy’ama infection kikagenda.

Ikindi uyu mukobwa yavuze ni uko ngo amakariso adatera uburwayi ahenze bityo ngo atakwigondera amakariso ahenze gutyo cyane ko no kuyambara ngo bitakigezweho ibintu ahurizaho na mugenzi we uvuga ko ngo kwambara amakariso ya make ku mugore bimeze nko kunywa inzoga za make cyangwa z’inkorano Kandi ubizi neza ko ishobora kumuhitana avuga ko nawe atibuka neza umwaka aheruka kuyambariraho ariko Atari vuba.

Hagati aho ngaho ibyo aba bakobwa bavuga usanga ari ukuri kuko abahanga mu buzima bagira inama abagore kwambara Ikariso ikozwe muri cotton kuko ariyo idashobora kumuteza ibibazo mu myanya y’ibanga.

Uretse abagaragaje iki kibazo hari n’abandi bakobwa baganiriye n’ikibyamakuru Igihe bavuga ko ukuntu imyambarire iteye muri iki gihe ko kwambara Ikariso bihita bigaragara nabi, nk’isutiye usanga imigozi yayo igenda igaragara bitari ngombwa, naho ku Ikariso imyambaro basigaye bambara kuyambariraho Ikariso bigoye bavuga ko nk’amakanzu asigaye asohoka yorohereye ku buryo uyishyizemo, umuguno wayo ugenda ubyimbye bikica stile, hari amakanzu adapfutse inyuma mu mugongo nayo isutiye ngo yazamuka bigapfa hakaba Kandi amakanzu asutuye cyane imbere ku buryo wambaye Ikariso yagaragara cyangwa ikabyimba.

Nubwo Kandi aba bakobwa bagaragaje izi mpamvu, hari abagabo baganiriye na Igihe bavuga ko ibi aba bakobwa babikorwa mu buryo bwo kwerekana ikimero ngo babakurure, n’aho abacuruzi bo bavuga ko gucuruza utwenda tw’imbere tw’abakobwa ngo bitakirimo akaryo batabona abakiriya, bimwe mu bibahombya cyane.

Ku rundi ruhande ariko nanone zimwe mu mpamvu aba bakobwa batanga usanga arizo kuko ku rubuga rushinzwa ubuzima rwa Healthnews batangaza Ako abakobwa bagomba kwitwararika ku myenda y’imbere bambara kuko ngo imwe n’imwe iba irimo udukoko twabatera ama infection.

Healthnews igaragaza ko Ikariso ishobora gutera umukobwa infection mu nzira ziyobora inkari ibizwi mu ndimi z’amahanga nka Urinar Track Infection n’izindi zitandukanye zamutera uburyaryate ku myanya y’ibanga imbere cyangwa inyuma

Uretse ku bakobwa n’abagore waba waragiye wumva ahantu hatandukanye, no mu banyarwandakazi, kugenda utambaye utwenda tw’imbere si ibya nonaha niba ukurikirana bya hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, ibuka neza umukobwa witwa Isimbi Amanda mu mwaka wa 2015 wamamaye nka Amanda Darling wagiye mu gitaramo maze akizihirwa bikarangira imyanya ye y’ibanga igiye hanze nta kariso yambaye, uyu munsi uyu mukobwa niyo umushakishije kuri google iki kiri mu bihita biza imbere.

Mu Rwanda hari abakobwa batanu bamamaye mu kutambara utwenda tw’imbere bakunze kuvugisha benshi aho nka Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly urugeri rwa hafi mu kwezi kwa 2/2022 ubwo umunyamakuru Murindahabi Irene yafataga ifoto ya Mutesi akayisangiza abamukurukirana ku rubuga rwa Instagram ye yayishyizeho amagambo agira ati” Ni iki ubona ku ifoto ya crush wange, arongera ati itegereze neza” benshi mu bakurikira uyu mugabo bahise bamusubiza bati nta sutiye yambaye, abandi bati tubonye imoko, abandi bati imitere n’amabere meza n’ibindi byinshi nk’ibyo ngibyo

Umunyarwandakazi Assina Ella nawe ni Umwe mu basitari bakunze kugaragara nta sutiye bambara, ibintu abantu benshi bakunze kuvuga cyane babitewe n’imyambarire ye ibintu yabajijweho n’ikibyamakuru Isimbi maze agasubiza ko abantu benshi babimubaza kenshi akabasubiza ko umuntu yambara ikintu akeneye bityo atakwambara ikintu adakenye

Muheto Divine nawe wabaye Miss Rwanda yakunze kugaragara mu mafoto mu myenda myiza ariko n’imoko ye igaragara cyane n’amabere ye ibintu byatumye benshi bavuga ko atambara isutiye

Mbabazi Chadia, umunyarwandakazi wamamaye cyane mu myidagaduro nawe bikunze kuvugwa cyane ko akunze kwambara imyenda nta sutiye

Miss Keza Joana , Miss Heritage 2015 nawe ni Umwe mu banyarwandakazi bagaragaye kenshi mu bihe bitandukanye bigaragara ko nta sutiye bambaye bikavugisha benshi aho n’ibitangazamakuru ubwabyo byigeze kwandika n’abandi ku mbugankoranyambaga

Related posts