Ikamyo ya Bralirwa yerekezaga mu Mujyi wa Kigali yakoze impanuka ikomeye babiri bajyanwa mu bitaro igitaraganya , yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27Gicurasi 2023 agahana saa sita ubwo umuhanda wari urangiye.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Gahinga Umurenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, amakuru avuga ko iyo kamyo ya BRALIRWA yerekezaga i Kigali yaguye mu ikorosi rya Buranga aho yari ipakiye inzoga, umushoferi n’uwo bari kumwe bajyanwa mu bitaro bya Nemba, nyuma yo gukomereka.
Amakuru yatangajwe n’ Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, ngo ayo makuru bayamenye mu ma saa sita kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, ubwo bari basoje umuganda, ari nabwo yatabaye ahageze asanga iyo kamyo imaze kugwa. Mu magambo ye yagize ati “Twari tukiri mu muganda, batubwiye ko ayo makuru tuhageze dusanga inzego z’umutekano zatabaye”.
Uyu muyobozi yavuze ko uretse inzoga zamenaguritse, ngo umushoferi na tandiboyi bakuwe muri iyo modoka, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nemba. Ati” Yaba umushoferi yaba na tandiboyi sinahabasanze, nahageze bamaze kubageza mu bitaro i Nemba, bambwiye ko komeretse ariko bitari cyane”.
Ruhashya Charles, yavuze ko kubera ko inzego z’umutekano zahise zihagera, ngo byatumye abantu badasahura inzoga nk’uko byagiye bigaragara mu mpanuka zagiye zibera muri ako gace. Ati “Abantu ntabwo basahuye inzego z’umutekano zabatesheje, ariko ntihabuze abanyoye da!,n’ubwo Atari benshi, ubu ubuyobozi bw’umurenge na Polisi turahari ntakiri bwibwe”.