Kamanda Sheilla ni umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyawera mu cyahoze ari Komine Rukara ubu akaba ari mu Karere ka Kayonza, yanyuze mu nzira itoroshye aho yatwikiwe mu nzu ariko ntiyapfa
Kamanda Sheilla na we warokokeye i Nyawera, Jenoside yabaye afite imyaka 8.
Jenoside yabaye batuye i Kibungo ariko se Kamanda Charles akaba avuka i Nyawera, Jenoside yabaye Sheilla yari i Nyawera yaraje mu biruhuko bya Pasika.
Yahaje ahasanga musaza we muto wari ufite imyaka 4 wari waraje mbere, we yaje no kuhicirwa.
Indege ihanuka tariki ya 6 Mata 1994 ntabyo yamenye ariko yaje gutungurwa n’umunsi ukurikiyeho tariki ya 7 Mata 1994, Ati “ikintu cyantunguye ni uko inka ziriwe mu rugo, ibintu bidasanzwe nkabona buri umwe arahangayitse nyine ubona ko ari ibintu bidasanzwe.”
Uwo munsi ntabwo baraye mu rugo bahagarutse tariki ya 8 Mata, nabwo ntibaharaye.
Tariki ya 9 Mata bahungiye ku muturage witwa Nyirapfikije ari na ho interahamwe zabasanze, zishe umugore wari ku bise zimaze kumukuramo umwana zikanamutwika.Ati “interahamwe zaraje zinjira mu kazu gato twari turimo, binjira mu karyango kari gakingishije igitenge, harimo umubyeyi ukuriwe, ntibiriwe bakuraho igitenge bagitemyemo kabiri, binjiramo ibyakurikiyeho murabyumva, baramwishe bamukuramo umwana. “
Bafashe abana barabasohora abandi barabica, inzu barazitwika, abana babasigaho bavuga ko batari bubice.
Umwana warimo mukuru witwa Rukwavu, yarabafashe yari akiri kumwe na musaza we, baragenda bagera ahantu hasa n’abahunze barara mu gikoni cya ho.
Bukeye tariki ya 10 Mata, barakomeje baragenda bahura n’umubyeyi wababwiye ngo aze agende abereke aho abajyana.
Yabatwaye ahitwa kwa Petero maze asaba umugore wa Petero kubahisha, gusa ngo hari mu nterahamwe.
Ati “twarahageze maze uwo mugore aduha amata twese, maze badushyira mu cyumba barafunga badutegeka kutavuga, ariko ntabwo twahatinze twahamaze nk’iminota 30, twumva urugi ruguyemo imbere, ubwo yari umuhungu wo muri urwo rugo witwa Bosco, yari intarahamwe ikomeye yari yamenye ko nyina yaduhishe. “
Bahise babakuramo, barafata babamanura batwara kwa Nkware maze bose babarunda mu gikoni, bakuye undi muryango ku nzu maze bawegeka ku gikoni ubundi barabatwika.
Ati “Begetseho umuryango ku gikoni ubwo barashumika, imyotsi iratwica, hari abana bafite amakanga tugerageza kwipfuka ariko umuriro umaze gufatwa umwotsi urashira. ““Abana bamwe bananiwe kwihangana bakubise akaryango karagwa, noneho baravuga ngo unanirwa kwihanga asohoke, usohotse bakamutema, usohotse bakamuteka, nabireberaga mu kenge.”
Muri ako kazu ni ho musaza we yapfiriye kuko yaje kumurekura ubwo buri wese yashakaga uko yakwikinga imyotsi.Ati “Bya bindi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye, imyotsi yabaye myinshi musaza wanjye ndamurekura njya gushaka aho nikinga, noneho dusigayemo turi bake kuko benshi bari basohotse, batangira kuyidusenyeraho, bamwe bajyaga batebya ngo badutse runonko, noneho umwe yageze ku gikuta nari ndiho aragihirika noneho nubuye amaso turarebana, ahita asaba icumu ararinkubita mpita nanjye nipfusha.”
Ako kanya yahise yumva bavuga ngo hari abo bavumbuye baragenda, nyuma hagarutse nka 4 baje guhorahoza, benshi barabatema noneho babona ukuntu ibishirira bimugwaho ntanyeganyege bavuga ko yapfuye barigendera.
Yegutse yabonye wa mwana witwa Rukwavu na we bamutemye mu mutwe, aravuga ngo bave aho, amubaza aho musaza we ari, aramumwereka ikintu cyamugwiriye ntabwo yigeze ajya kureba niba akiri muzima, bahise bava aho.
Ati “twageze ku irembo ndamubwira nti sindenga aha, ambaza aho bantemye mwereka mu mbavu sinzi ibyo yabonye, gusa yarambwiye ngo amara yasohotse, yaragiye yambura umwana umwe umwenda mu bapfuye, araza ampambiriza mu rubavu asubizamo n’amara, agenda atema igiti cy’imyumbati arekeraho amashami 2 arakimpa ngo nkigendereho.”
Bigiriye inama yo kujya i Mukarange bageze mu nzira barafata maze Rukwavu baramwica we baramubwira ngo genda uzagwe ku bandi, bati “bene wanyu bose bari mu Kiliziya i Mukarange.”
Kuko Rukwavu wari umuyobozi we yari amaze kwicwa yahise yumva Isi imwikaragiyeho, yahise asubira mu gihuru babakuyemo araryama arasinzira, yahavuye bukeye bwa ho.
Yarazamutse agera ku rugo rumwe ahasanga umusaza yicaye aramubwira ngo “mwancumbikiye”, umusaza yinjiye mu nzu azi ko agiye kumuha icumbi, umukobwa we aramufata aramusohora aramubwira ngo genda papa agiye kuzana umuhoro ngo akwice, amugira inama yo kujya kwa Konsiye.
Yakomeje kugenda abaririza kwa Konsiye, aza kuhagera byari tariki ya 12 Mata, ahasanga umwana asaba icumbi, aramubwira ngo nategereze nyina yari yagiye guhinga.
Uwo mugore wa Konsiye yaraje amugirira impuhwe aramwoza, aramwambika amuha ibiryo ariko biramunanira, kuko bose bari interahamwe yamubwiye ko agomba kuryama kare abahungu be bataraza.
Umugabo we yaratashye ashaka kumwica undi aramubwira ngo “uyu ni umumalayika Imana yanyoherereje, numwica nanjye ndagenda. “
Aho yahamaze iminsi 4, noneho ni bwo batangiye kuvuga ngo Inkotanyi ziraje zirabamaze, bahita bahunga ahungana na bo, bageze Kabarondo yaje guhura na Gatete wari umuhungu wa nyina wa bo yiyaka abo bari kumwe ajyana na we n’abo bari kumwe, bageze iwabo Kibungo arahamenya abwira Gatete ngo batahe ariko arabyanga amubwira ko ntabariyo, barakomeje bagera Gatore.
Barakomeje bagera Tanzania mu Nkambi, ariko uko bagendaga mu nzira nabwo barabicaga iyo bamenyaga ko uri Umututsi ari na bwo baje kwica Gatete.
Ngo mu nkambi bakomeje kugenda bashakamo Abatutsi baba barahunganye na bo babihishemo bakabica.
Muri Tanzania mu nkambi bari batuye bakurikije aho bakomoka we kuko abo bari kumwe ari aba Kizuguro yari muri Murambi, aho ni ho yahuriye n’abantu b’i Murambi bene wa bo baramufashe baramutwara ni na ho se yaje kumusanga, avuga atibuka igihe yamaze mu nkambi ariko ko kitarenze amezi 2.
Src: Umuryango