Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana: Bari baziko yagiye muri Uganda ,  none basanze umurambo we mu bwiherero ,  nyuma y’ imyaka 15 ishize.

Mu Karere ka Rwamagana ,  mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro , haravugwa inkuru ibabaje aho  basanze umurambo bikekwa ko ari uwa Ayinkamiye Rebecca , wabonetse tariki ya 01.04.2023 ,  bamwe mu baturage batunguwe bikomeye nyuma yo gusanga uwo bakeka ko yagiye muri Uganda basanze yarishwe n’ umugabo , wahise acika.

Amakuru avuga ko abaturage bari baziko uyu Nyakwigendera  wari umwaze imyaka 15 ataboneka bari baziko yagiye mu gihugu cya Uganda.

Uyu mubiri ukiboneka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangira iperereza ndetse rujyana n’umubiri kugira ngo ukorerwe isuzuma bimenyekane ko uyu mubiri ari uwa Ayinkamiye koko,Bamwe mu bafitanye isano n’uyu bikekwa ko ari nyakwigendera barimo murumuna we witwa Mutoniwase Diane, yabwiye RADIOTV10 dukesha ino nkuru  ko amakuru yatumye haboneka uyu mubiri, yamenyekanye ubwo yaganiraga n’umugore wa mukuru w’umugabo wa nyakwigendera bikekwa ko ari na we wamwivuganye.Mutoniwase Diane Yambwiye ko yashwanye n’umugabo amukubise akamucyurira ati ‘urashaka kunyica nkuko mwishe umugore wa mukuru wawe mukamuta muri wese?’ Duhita tujya gutanga ikirego.”

Abaturage bo muri aka gace banenga bagenzi babo bari baratinze gutanga amakuru kuko nyakwigendera, yari amaze igihe kinini hatazwi aho aherereye,Mutsinzi Phenias akaba ari na Se wa nyakwigendera, avuga ko urugo rw’umukobwa we rwakundaga kubamo amakimbirane ariko ko hari hashize igihe kirekire yarabuze batazi aho aherereye.Ati Batinze kugira icyo badufasha ari yo mpamvu abaturage bagomba kujya batanga amakuru kare, niba umuntu abuze bakaba batamureba, ukwezi kumwe abiri, bagomba kwibaza bati ‘ese umuntu yagiye he’ bakanabaza abo muri uwo muryango w’uwagiye.”

Mporana intimba ku mutima y’ uko nahemukiye umusore twari tugiye kubana, none iyo mubonye numva nakwiruka kumusozi

Mukakananura Agnes na we utuye muri aka gace, avuga ko bari bazi ko nyakwigendera yagiye muri Uganda, bakaba bakubiswe n’inkuba bumva ko habonetse umurambo we,ati Ntitunabimenye! Ahubwo abantu baba bagira ibanga ryabo, ahubwo uwo muntu wabivuze, kimwe n’uwamwishe, baraba babaye abanzi babiri.”

Yamaze kubona undi ugusimbura kubera utakimugerera ku ngingo ashaka! Dore bimwe mu bimenyetso byizewe bizakwereka ko umukunzi wawe arimo kukwikuramo umunsi ku munsi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ry’uturemangingo.Ati Ikigiye gukurikiraho ni uko uwo mubiri ugiye gupimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba ari uwa Ayinkamiye Rebecca koko.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi uwitwa Twizerimana Emmanuel akaba ari murumuna wa Harerimana Dieudonne ukekwaho kwica nyakwigendera wari umugore we, mu gihe we yahise atorokera muri Uganda.

Related posts