Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu by’ indobanure  wakorera umukunzi wawe akageza ku rwego rwo kugusarira niyo waba umugurira bombo gusa ariko ibi bintu ubyubahirije

Kuba umuntu agukunda ni kimwe no kuba yarushaho kukwiyumvamo ni ikindi. Usanga abantu iyo bamaze kujya mu rukundo cyangwa gushakana badakomeza kwita ku byatuma urukundo rwabo rurushaho kuryoha, Hari bimwe mu bintu ushobora gukorera umukunzi wawe akarushaho kukwiyumvamo uko iminsi ishira bikaba byatuma murushaho kuryoherwa n’urukundo rwanyu.

Amakosa  ukora mu rukundo ukisanga wasandaye niyo waba ufite umufungo ubona ntacyo ukumariye

Kumugenera igihe gihagije: Igihe ni kimwe mu bintu byubaka urukundo rw’abantu kuko kibafasha kurushaho kumenyana, Iyo abantu bari mu rukundo bahana umwanya uhagije wo kuganira bituma bagenda barushaho gusobanukirwa imico yabo, ibyo umwe akunda n’ibyo yanga bikabafasha gukomeza urukundo baziranye, Igihe abari mu rukundo bahana kiri mu bituma rushobora gushinga imizi.

Gusohokana kenshi gashoboka: Iyo usohokanye n’umukunzi wawe mubona umwanya wo kongera kwita ku rukundo rwanyu no kwishimana muri hamwe. Icyo gihe mwishimira ndetse mukarushaho kuganira icyatuma mukomeza kuryoherwa n’urukundo.

Kunoza itumanaho ryanyu: Aho Isi igeze ubu itumanaho ni kimwe mu bintu byahinduye isura ku buryo utarishyizemo imbaraga ushobora gusanga umubano wawe wangiritse, Niba ushaka ko umukunzi wawe akomeza kukwiyumvamo ni ingenzi kunoza itumanaho rigakomeza kuba ku rwego rwo hejuru.

Mubwire iteka ko umukunda: Kenshi iyo abantu bamaze kubana nk’umugabo n’umugore usanga bataba bakibwirana ko bakundana. Si uko baba badakundana ahubwo uba usanga batabiha agaciro cyane. Iyo ubwiye umukunzi wawe ko umukunda bituma akomeza kukwiyumvamo cyane.

Related posts