Umutoza Haringingo Francis Christian yemeje ko abakinnyi babiri ba Rayon Sports barimo Nkurunziza Felecien na Paul Were Ooko bakinnye mu buryo butari bwiza bikaba bizabagora kongera kubanza mu kibuga.
Kuri sitade ya Bugesera, ikipe ya Rayon Sports ejo ku Cyumweru yanganyije na AS Kigali 1-1, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona itakaza umwanya wa kabiri.
Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere. Ni umukino ititwayemo neza cyane, ariko bitayibujije gufungura amazamu imbere ya AS Kigali yujuje imikino ine (4) idatsinda, ku mupira wavuye kuri koruneri maze Ojera Joackiam agacenga Lawrence Juma, ahita atera ishoti mu izamu rya Ntwali Fiacre ku munota wa 22.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye, ariko kuri Rayon Sports zitateguwe kuko Heritier Luvumbu ku munota wa 66 yasimbuwe avunitse. Uyu mugabo akivamo agasimburwa na Iraguha Hadji, nyuma y’iminota ibiri Djibrine Akuki ari ku ruhande rw’ibumoso imbere ku munota wa 68, yahinduye umupira maze mu kavuyo kenshi abakinnyi barawurwanira birangira Juma Lawrence awuteye mu izamu yishyurira AS Kigali.
AS Kigali yakoze impinduka zitandukanye ariko zijyanye n’amayeri y’imikinire, kuko aho yari yatangije ba myugariro batatu basanzwe bakina hagati yakuyemo umwe muri bo, Kwitonda Ally, igashyiramo Nyarugabo Moise, mu gihe mu minota ya nyuma yashyizemo Rugirayabo Hassan wasimbuye Rukundo Denis.
Rayon Sports nayo yashyizemo Rudasingwa Prince, amakipe yombi akomeza gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira anganyije 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 46, aho irushwa na APR FC atatu kuko ifite 49 ku mwanya wa mbere. AS Kigali yujuje imikino ine idatsinda, yanganyijemo itatu(3) igatsindwa umwe, kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 39.