Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Yego urukundo rujya aho rushatse, Ariko se kuki abantu barwishoramo bakiri bato rukabananira bigatumba biyambura ubuzima?

 

Urukundo rujya aho rushatse ndetse rukihitiramo umuntu rushatse. Buri wese yakunda cyangwa agakundwa hatitawe kukigero cy’imyaka afite. Ibi bikunze no kuba kubana batangiye kubyiruka ubwo guhera nko kumyaka 15 kuzamura. Ariko se mugihe umwana yarwishoyemo cyangwa rwamuhisemo, umubyeyi niki yamufasha?

Ubundi ubusanzwe habaho amako menshi y’urukundo ariko turibanda kumoko abiri gusa y’urukundo nk’urwitwa Philia love, uru ni urukundo rutabamo amarangamutima cyangwa imbindo byiyumviro bidasanzwe. Aba Ari urukundo ruhuza abantu bafite icyo bahuriyo urugero, ubwenegihugu, ubuvandimwe, imyemerere cyangwa ururimi n’ibindi.

 

Ubundi bwoko twibandaho ni ubwitwa Romantic love, uru akaba arinarwo rutuma abenshi biheba abandi bagakunda abatabakunda, uru ni rwarukundo ukunda umuntu ukumva umufitiye amarangamutima adasanzwe, akenshi abantu bakundana uru rukundo baba bumva baryamana cyangwa bakazashakana.

Uru rukundo ntabwo rugira imipaka kuko abakundana uru rukundo, barahoberana, bagasomana, bagafatana ibiganza haba mu ruhame cyangwa bari bonyine, barasurana, mbese uru rukundo rugendera cyane kubigaragara inyuma.

Abakundana uru rukundo ntabwo batinya no kuryamana kuko amarangamutima yabo aba yaramaze kubabeshya ko byose babyemerewe kabone n’ubwo ntamyaka ihagije baba bafite cyangwa batarasezerana imbere y’amategeko bikaba ikibazo gikomeye mu gihe ruhuje abana bakiri bato cyangwa umwana n’umuntu mukuru umuruta nk’uko tubicyesha urubuga rwitwa, www.ftd.com.

Urubuga Newportacademmy.com rutangaza ko, impamvu zituma abana bato bajya mu rukundo aruko biterwa no kwishimirana bakunze kwita Crushing, aha wabigereranya n’imisemburo y’ubuto iba ibashuka ko Ibintu byose babyemerewe mugihe babyunvikanyeho, yareba mugenzi we bafite igitsina gitandukanye yamugirira Crush akibeshya ko yamukunze.

Uru rubuga rw’ikinyamakuru rugira ruti “Iyo abana batangiye kwiyumvamo urukundo no gukundana buhubutsi, ababyeyi babo baba barebera hakurya ntacyo bavuga.Ababyeyi bagafashe iya mbere mu gutuma umwana wabo ukiri muto adakururwa n’icyitwa ‘Crushing’ kiba cyubakiye ku binyoma umubiri we uba wamuhaye, maze bakamugira inama bahozaho”

Muri iki gice cyitwa ‘Crushing’ kiyobya abana benshi, ikintu bakora ni ukureba umuntu bakumva bamukunze bamuboneye kure, ubundi bagatekereza ko arimo kubakurura. Hari n’ubwo batavugana ariko imico ye n’imisemburo ye y’ubwana bikamwereka ko agomba gukundana.

Ni amahano mu gihe umwana w’umukobwa yaba yibwiye ko yakunze umusaza w’imyaka 40 maze uwo akamureka akamwangiza ubwo kandi abona ari muto. Aha ni ho Leta zimwe na zimwe zigera zigafata ibyemezo bikakaye kuko ziba zizineza ko uwo mwana muri we atari yagira amarangamutima ahamye yo gukunda abikuye ku mutima.
Uretse ahantu nko kubigo by’amashuri, nagandi hahurira abantu benshi usanga,Imbugankoranyambaga nazo zibigiramo uruhare kuko usanga abenshi mubakiri bato ariho bahurira nababashuka cyangwa bakahahurira nabagenzi babo rimwe na rimwe arinaho ibyo gukundana biva.

Inkuru mu mashusho

 

Ikinyamakuru www.ftd.com kigaragaza ko nyuma yo gukundana urushingiye kuri crushing ntakindi gikurikira uretse gutandukana cyangwa se ikitwa Breakup. Uru rukundo rushingiye kumarangamutima mashukano usanga akenshi rutarama cg ngo rumare iminsi,Ugasanga umwe muri abo bari barurimo arababaye.

Ababyeyi bagirwa inama yo kuyobora abana babo mu bijyanye n’urukundo kugira ngo hatazabaho gusimburanya abakunzi, umwana afite imyaka 15 akazigia 22 yaramaze gusenya ingo nki 100. Urukundo ruba rwiza iyo rugendanye n’imyaka ndetse n’ibyo umuntu yifitemo ubwe aho kwishuka.

Related posts