Ijoro ry’ubwoba i Buleusa! Wazalendo bashinjwa gusahura abaturage no kubacucura nyuma y’imirwano ikaze

 

Umujyi wa Buleusa, umurwa mukuru wa Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, wabayemo ubusahuzi bwinshi mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki ya 2 Kanama, rishyira kuwa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026.

Abaturage bashinje inyeshyamba za Wazalendo, zifatanya n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kuba inyuma y’ibyo bikorwa, byabaye nyuma y’amasaha make imirwano ikomeye ibaye muri gurupoma za Ikobo na Kisimba.

Nk’uko inkuru nyinshi z’ababibonye zivuga, abantu bitwaje intwaro binjiye muri uwo mujyi ahagana saa tanu z’ijoro (11:00 PM) mbere yo gukwira mu duce dutandukanye.

Nk’uko tubikesha ACTUALITE.CD, bahise batangira gusahura mu buryo butunguranye amaduka, farumasi, n’amazu.

“Bagiye mu rugo ku rundi. Bafashe imiti muri farumasi, ibintu by’ingenzi mu maduka, telefoni zigendanwa mu nzu zicagingirwamo, na mudasobwa zigendanwa mu biro bimwe na bimwe. Abaturage bari bafite ubwoba, kandi nta muntu watinyutse kubahagarara imbere,” ibi byavuzwe n’umuturage wa Buleusa utashatse ko izina rye ritangazwa.

Undi muturage yavuze ko abagabye igitero bavuye muri uwo mujyi nyuma y’amasaha menshi basahura, basiga imiryango mu gihirahiro.

Yagize ati: “Twatakaje byose mu ijoro rimwe. Ku bw’amahirwe, nta muntu wapfuye, ariko ibyangiritse mu bikoresho ni byinshi cyane. Abacuruzi benshi ubu ntibazi uko basubira mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.”

Nta muntu wapfuye muri ibyo bikorwa by’ubusahuzi, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, ariko, abahohotewe baracyasuzuma ingano y’umutungo wasahuwe.

Ibi bikorwa byo gusahura byabaye mu gihe hari umwuka mubi w’umutekano muke mu gace ka Ikobo, aho imirwano hagati y’imitwe ya Wazalendo na AFC/M23 yiyongereye cyane muri iyi minsi.

Nk’uko amakuru atandukanye yo muri ako gace abivuga, nyuma y’uko abagabye ibitero by’ubusahuzi bahavuye, agace ka Buleusa kagumye mu maboko y’umutwe wo kwirwanaho washinzwe n’inyeshyamba za AFC/M23.