Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yateye icyuma mugenzi we ahita abura ubuzima, dore icyo bapfuye kiratangaje. Inkuru irambuye

Ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri 2022, nibwo mu gihugu cya Kenya hasakaye inkuru y’ umugabo ukomoka muri Tanzania witwa Mutoro wakoraga mu kirombe cy’ amabuye y’ agaciro giherereye muri iki gihugu mu gace ka Narok, arimo gushakishwa hasi hejuru akekwaho kwica mugenzi we amuziza ubugari barimo basangira.

Ngo ubwo aba bombi barimo basangira baje gushyamirana bapfa ubugari basangiraga, nk’ uko ikinyamakuru The Citizen dukesha ino nkuru cyabitangaje.Mutoro ngo yahise afata icyuma cyari kiri aho hafi agitera uyu mugenzi we witwa Mungare Busene mu kaguru.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace , Kizito Mutoro yatangaje ko ibi bikimara kuba bahise bajyana Mungare Busene kwa muganga ariko apfira mu nzira kubera ko yari yamaze gutakaza amaraso menshi cyane. Kugeza ubu inzego z’ umutekano zatangiye gushakisha Mutoro wahise atoroka akimara gukora ayo mahano.

Related posts