Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

(Video) : M23 yerekanye imbunda ziremereye yambuye ingabo za Congo FARDC ku rugamba

Intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC irarimbanyije. M23 yamaze gufata Bunagana ndetse n’utundi duce two muri teritwari ya Rutshuru ubu turabarizwa mu maboko yayo. Kuri uyu wa gatanu tariki ya mbere Nyakanga, M23 yashyize hanze amashusho yerekana imbunda ziremereye yambuye ingabo za Leta ya Congo FARDC ku rugamba.

Mu minsi ishize umunyamakuru wa BBC yabajije umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma aho bakura ibikoresho birimo nk’imbunda n’amasasu, maze amusubiza ko babikura aho ingabo za Leta ya Congo ziba zabitaye nyuma yo kuneshwa ku rugamba, izindi bakazigura n’abaturage.

Kuva M23 yakongera gutera Congo, Leta ya Congo ntiyahwemye gushyira mu majwi Leta y’u Rwanda ko ari yo itera inkunga uyu mutwe w’inyeshyamba. Ni ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma, ariko na M23 ikavuga ko nta nkunga u Rwanda ruyiha. Willy Ngoma yavuze ko nta n’urushinge rw’imfashanyo u Rwanda rubaha.

Mu mashusho bashyize hanze, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma atangira avuga ko yumva bavuga ko hari igihugu kibafasha ati”sinzi nimba ari Swaziland cyangwa Burkina Faso bidufasha cyangwa se Mali ya Guoita”. Akomeza agira Ati ”nimanukiye hano ngo mbereke Komanda wafashe intwaro z’intambara FARDC yataye agiye kubibwira ndi kumwe nawe.DRC : M23 irashinjwa gukubita inkoni abaturage banze kwifatanya nayo

Major Willy Ngoma ahita aha umwanya uwo Komanda wayoboye ingabo za M23 zigatesha ingabo za Leta ya Congo FARDC izi mbunda, maze agatangira kuzerekana azivuga mu mazina yazo imwe ku yindi. Ni imbunda zirimo izirasa bombe za Mortiers zafatiwe ahitwa Tchanzu, izindi Mortiers 92 zifatirwa i Bunagana, harimo imbunda zafatiwe ahitwa Kabindi, harimo kandi Mortiers60, hakabamo RPG na Machine gun zafatiwe i Bunagana n’izindi nyinshi.

Kwerekana ibikoresho byiganjemo imbunda byatawe n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, birasa n’ibinyomoza amakuru ya leta ihora ivuga ko M23 iterwa inkunga n’u Rwanda. M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi muri Rutshuru ndetse ngo na Goma iri mu mugambi wayo. Ibihugu byo mu muryango wa East African community biheruka gufata umwanzuro wo kohereza ingabo zihuriweho n’ibihugu byo muri aka Karere kurwanya M23.

Kanda hano urebe amashusho umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yerekana ibikoresho bambuye ingabo za Leta ya Congo FARDC

Related posts