Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umusore cyangwa umukobwa dore ingaruka zo gukunda umuntu ukwamwimariramo wese.

Akenshi mu rukundo, usanga akenshi buri wese afite icyo yifuza kurusha ibindi byose umuntu yabona mu rukundo ariko ugasanga buri wese afite icyo yifuza kandi ararikiye kurusha ibindi.

Rimwe na rimwe , inzozi za nyirigukunda ntiziba impamo bitewe no kutagera kucyo yifuza.

Benshi bibaza uko wakitwara ngo ugabanye ibyago byo kuba wazahangayikishwa n’ urukundo mu gihe ibyo wifuza bitabaye impamo.

Sylvaine Pascual , umuhaga mu by’ imibanire y’ abantu , yavuze ko akenshi gushengurwa n’ agahinda ku rukundo rutagenze uko wabyifuzaga , ntibiterwa akenshi n’ ikosa ry’ urukundo ahubwo biterwa no gutekereza ko uwo ukunze azahaza ibyifuzo byawe bityo atabihaza ukangizwa n’ agahinda akenshi ugorwa no kwiganganira.

Umuti watanzwe kenshi n’ inzobere , ni ukwiyumvisha ko uwo ukunda atazarangiza ibyo wifuza byose kandi ntumuhe ububasha burenze bwo kuba yatuma ubuzima bwawe bw’ uzura umunezero cyangwa agahinda.

Nk’ uko abahanga mu mibanire bakomeza kubitsindagira , ni ingenzi kumenya ko uwo urimo wihebera ari umuntu ufite ibyiza ndetse n’ inenge.

Urukundo rushobora kubabaza rukageza ndetse n’ aho nyirukunanirwa kubyakira yahungabana mu mutwe bikabije, ariko nubwo iteka nyiri guhemukirwa mu rukundo atariwe ubw’ itera , hari ubwo kurembywa n’ ingorane z’ urukundo aba ari we ubwitera cyane cyane iyo yeguriye uwo yakunze ububasha bwo kugenga umunezero we cyangwa agahinda ke.

Related posts