Umunyapolitike wo muri Tanzaniya w’imyaka 43, Mutta Rwakatare, wari
waraburiwe irengero yabonetse yiryamiye mu rugo rw’umugore bitungura benshi
bari baramuhangayikiye.
Nkuko byagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye kuri iki cy’umweru
Umuryango wa Rwakatare, witabaje Polisi kubera ko uyu mugabo usanzwe ari
umuyobozi ahitwa Kawe yari yaraburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi ya Dar es Salaam na RPC ACP
Jumanne Muliro, yavuze ko uyu munyapolitiki yabonetse mu rugo rw’umugore mu
nkengero za Tabata mu Karere ka Ilala.
Iri tangazo rigira riti: “Igipolisi kidasanzwe cya Dar es Salaam cyakoze
iperereza maze babasha kubona Uwo mujyanama ku ya 23 Gicurasi mu rugo rw’uwitwa
Ashura Ally Matitu w’imyaka 43”.
Nk’uko abapolisi babitangaza, Madamu Matitu utuye i Tabata Darajani,
yatangaje ko Rwakatare ari inshuti ye kuva kera ndetse ngo umubano wabo umaze
imyaka icumi.
Yakomeje avuga ko Bwana Rwakatare yageze iwe ku ya 19 Gicurasi,yasinze cyane
kandi akaba yarahagumye kugeza abonywe na Polisi.
Bivugwa ko Rwakatare yaburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka,
bigatuma abantu bamushakisha bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Abavandimwe ba Rwakatare na bagenzi be bafashe hasi hejuru mu kumushakisha
bituma Songoro Mnyonge, umuyobozi wa Kinondoni, asaba itangazamakuru gufasha mu
kumushakisha.
Benshi mu baturanyi be bavuga ko uyu munya politike ubusanzwe ari umuntu
mwiza ndetse ko yarakumbuwe kuburyo bukomeye cyane kuri ubu bakaba bakoze
ikirori cyo kumwakira bushya.
kubera kumwishimira bamubyiniye maze bamukorera ikirori cyakataraboneka gusa
nanone bamwe babanje kumwibazaho batangira kuvuga ko azutse kuko bamwe bari
bazi ko yapfuye.