Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Twiyemeje gutanga byose ariko mukarandura M23_ Leta ya DRC

Guverinoma ya Congo yiyemeje guha igisirikare cya FARDC ibyo gishaka cyose ariko igahashya inyeshyamba z’ umutwe wa M23 n’ indi mitwe yose yitwaje intwaro yose iri muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ Intebe Sama Lukonde , mu Nama y’ Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Tshisekedi ku wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2022, nk’ uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd ibitangaza.

Umuyobozi wa Guverinoma yavuze kandi ko itsinda rye ryamaze no gufata ingamba ziboneye mu koroshya ibijyanye no kwinjiza mu gisirikare urubyiruko nk’ uko byifujwe n’ umukuru w’ igihugu.

Avuga ko impamvu yabyose ari icyemezo cyo kurengera ubusugire bw’ igihugu , Minisitiri w’ intebe yibukije ko Guverinoma ayoboye bitayisaba ingufu mu guha ingabo uburyo bukenewe kugira ngo zihangane n’ icyo yita ubushotoranyi bushya bw’ u Rwanda.

Mu ijambo rye yagejeje ku banyagihugu ubwo bizihizaga isabukuru y’ imyaka 62 ishize Congo ibonye ubwigenge , Perezida Tshisekedi yari yahamagariye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi rukarinda igihugu cyabo abakigabaho ibitero.

Related posts