Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi w’igihangange wakoze amateka atazibagirana muri Rayon Sports arifuza kuyigarukamo nyuma yo kujya muri mucyeba ntahishimire

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, Niyonzima Olivier Sefu mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023 ashobora kuzatandukana n’iyi kipe agahita yerekeza muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports aho yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo ibikombe bibiri bya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Uretse ibikombe kandi yari no mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup mu mwaka wa 2018, ibi bihe akaba ari byo bituma yifuza kuzasubira muri iyi kipe yakuze afana.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Niyonzima Olivier Sefu ari mu biganiro n’amakipe atandukanye arangajwe imbere na Rayon Sports, ndetse amahirwe menshi ni uko azayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Niyonzima Olivier Sefu yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali abarizwamo kuva mu mwaka wa 2021.

Related posts