Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson wamenyekanye nka Nel Ngabo, mu muziki nyarwanda yavuze impamvu atakundana n’ umukobwa w’ umuhanzi nubwo byagiye bivugwa cyane.
Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda ,yavuze ko kuri we aba yumva atakundana n’ umukobwa w’ umuhanzi mugenzi we, kuko avuga ko azi ibintu bibera mu muziki nubwo atigeza ashaka kubishyira hanze.
Nubwo uyu muhanzi yatangaje ibi gusa yavuze ko urukundo rujya aho rushaka. Bityo ko wabona bitunguraye ukabona barakundanye nubwo kuri we byaba byiza kurushaho ari utaba mu myidagaduro.
Uyu muhanzi ni ubwo abyizera atyo, avuga ko atagira inama abandi bahanzi yo kumva ko batakundana n’ abakobwa b’ abahanzi kuko we ayo ari amahitamo ye ku giti ke.
Mu bihe bitandukanye abakobwa b’ abahanzi byagiye bivugwa ko bakwa ruswa y’ igitsina cyane kugira ngo bagire ikintu babakorera mu buryo byoroshye,ndetse hakaba hari n’ abakobwa bahitamo kuyitanga ku bushake bwabo bitewe n’icyo bashaka kugeraho, ibi ntibyarangiye kuko no kugeza ubu bivugwa ko bigikorwa ,atari mu muziki gusa, ahubwo no mu bindi bitandukanye birimo gukina filime n’ ibindi bifite Aho bihuriye n’ imyidagaduro.