Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Uburyo umusore ugira isoni yakoresha akabasha kwegera umukobwa yatinye

 

Hari ubwo umusore akunda umukobwa rwose , akamwimariramo ariko yajya kumwegera bikanga, akabura imbaraga zimumugezaho neza neza.Ese birakwiye ?
Mu by’ukuri wowe musore ukeneye ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo ubashe gushiruka ubute nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

1.Irememo icyizere: Kugira ngo umusore abashe kwegera umukobwa bimusaba kubanza kwigirira icyizere muri rusange.Ibi ningombwa kubikora mbere yo kwegera uyu mukobwa.

 

2.Tangira umureba maze useke [ Umwenyure ]: Musore niba ugira isoni ukaba ushaka kwegera umukobwa , niba umukubise amaso murebe ubundi useke.Uku guseka ku ikubitiro ni uburyo bwawe bwo kwizamurira icyizere.

 

3.Hitamo ahantu heza muhurira: Burya n’aho guhurira hagira akamaro gakomeye cyane mu gihe usanzwe ugira isoni.

 

4.Shaka aho urahera ikiganiro cyanyu: Burya byaba byiza ushatse aho ikiganiro cyawe akaba ariwowe ugitangiza kugira ngo bigende neza.

5.Itoze gutega amatwi: Burya biba byiza kwitoza kumva no guyeka amatwi neza.

6.Koresha imitoma neza: Mbere yo kumutera umutoma banza umenye uburyo urawukoresha.

 

7.Byitoze kenshi: Mera nk’umuririmbyi uri mu myitozo ubundi witoze kahave.Mbere yo kumugera imbere banza ukore imyitozo ihagije.

Kwegera umukobwa kandi usanzwe ubatinya biragoye, ariko uko urushaho kubyitoza ninako urushaho kuba umuhanga muri byo.Ibukako kubaha ari ingenzi ndetse ko bifasha.

Isoko: Fleekloaded.

Related posts