Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Twitter yahagaritse Konti ya M23 kuri uru rubuga nkoranyambaga, dore impamvu yahagaritswe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022 urubuga rwa twitter rwahagaritse konti yakoreshwaga n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ni icyemezo cyafashwe na Twitter nyuma y’amasaha macye M23 imaze kwerekana ko iri ku mupaka wa Bunagana aho avugaga ko idateze kuhava. Kugeza ubu Twitter ikaba yahagaritse konti yakoreshwaga na M23.

Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zifasha mu gusangira amakuru n’ibiteketezo hagati y’abantu bazihuriraho. Ni muri urwo rwego umutwe wa M23 nawo wari warashyizeho konti ya twitter yo gusangiza amakuru abayikurikira. Ni urubuga yakoreshaga kenshi mu kugira icyo itangaza cyangwa ivuga ku byatangajwe.

Mu minsi ishize ubwo hakwirakwiraga amakuru yavugaga ko umuyobozi w’uyu mutwe Jenerali Sultani Makenga yapfuye, M23 ikoresheje konti yayo ya twitter yanyomoje aya makuru igaragaza amafoto ya Sultani Makenga ari kumwe n’umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma bari mu misozi ya Bunagana.

Twitter igira amategeko n’amabwiriza abayikoresha baba bategetswe kubahiriza, uyarenzeho ahabwa ibihano birimo no gufungirwa konti ye kuri uru rubuga nkoranyambaga. Kuri ubu iyo urebye ku rubuga rwa M23 kuri Twitter bakwereka ko rufunze kubera kurenga ku mategeko n’amabwiriza ya twitter.

Related posts