Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Sobanukirwa indwara yitwa Munchausen syndrome itera uyirwaye guhora ahimba indwara yirwaza zidahari

Munchausen syndrome ni uburwayi bwo mu mutwe budakunze kuboneka kenshi butera uyirwaye guhimba indwara akayirwaza agamije ko abantu bamwitaho.

Ubu burwayi butera guhimba ibimenyetso by’indwara, nuko igatuma ibyo bimenyetso bigaragaza neza ko warembye kuburyo ukubona wese abonako utameze neza, cyane cyane ubu burwayi bukunze kwibasira abakiri bato cyagwase urubyiruko.

Iyo ndwara iri mubyo twakwita gushaka kwibabaza kuko iyo uyirwaye bitera kuba abaganga baguha imiti y’indwara utarwaye cyagwase ukabagwa bitari biri ngombwa ugasanga bikugizeho ingaruka zikomeye.

Ubu burwayi ntabwo uburwaye aba yirwaza kuko akeneye inyungu z’ikindi kintu wenda nk’amafaranga, ahubwo yirwaza kuko yiyumvamo cyane ikintu cyo kuba yakwitabwaho cyane abantu bakamwitaho, kenshi abarwara iyi ndwara bakunze kuba barabanje guhura n’ibyabahungabanyije cyane mubuto bwabo.

Uyirwaye akora ibishoboka byose akomeza muganga ko arwaye, harimo kugaragaza ko Ari mu buribwe bukabije, utumenyetso duto akadukabiriza, kwiha imiti aziko aramwangiza, kudafata imiti yahawe neza kugirango akomeza arware, niyo Yaba yarwaye byanyabyo yanga gufata imiti kugeza indwara imukomeranye.

Uwo byagaragaye ko ayirwaye biba bisaba kumwitaho cyane, kumuganiriza no kumufasha kumuvura agahinda gakabije kuko akenshi ariko gatera iyi ndwara, kwifashisha abaganga bavura indwara zo mumutwe bakamuganiriza.

Ivomo: Better Health Channel

Related posts