Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Sobanukirwa igisobanuro cy’ inyinya n’ ibiranga abantu bayifite.

Abantu benshi bakunze kwibaza ku muntu ufite inyinya no kumenya impamvy iba yabayeho kugira ngo umuntu runaka ayigira kuko itiganje kugirwa na benshi muri sosiyete runaka, ubundi inyinya mu rurimi rw’ Ikilatini yitwa’ Diastema’. Ni umwanya usa n’ icyuho kiri hagati ya’ amneyo abiri y’ amabwene ( Incisive) , ikaba iza ahanini ku rwasaya rwa ruguru.

Urubuga rwa Heatlth Line rusobanuro ko inyinya iterwa n’ impamvu nyinshi , cyane cyane amenyo mato umuntu aba afite , ku buryo adashobora gukwira ku rwasaya rwose. Ruvuga ko kandi umubare munini w’ amenyo na wo ushobora gutuma habaho inyinya. Inyinya ifatwa nk’ ikirango cy’ ubwiza ku bantu , by’ umwihariko abakobwa ndetse hari imyemerere y’ uko umuntu uyifite aba afite amahirwe menshi ku buzima, mu Bufaransa ho amenyo afite inyinya bafite’ Dents de Bonheur’ ( amenyo y’ amahirwe / umugisha).

Iyo myemerere ahanini ishingira ku bantu bazwi , b’ ibyamamare bafite inyinya nka Madonna, Georgia May Jagger , Lara Stone , Anna Paquin , Elijah Wood , Chris Martin , Lily Aldridge na Vanessa Paradis.

Dore ibintu bivugwa ku bantu bafite inyinya:

1.Uburanga bwabo bukurura abagabo: Mu bihugu bitandukanye , abakobwa bafite inyinya abonwaho ubwiza. Ubu bwiza nibwo butumwa abagabo bifuza kubagira abagore , cyangwa se bakaryamana. Hari abifuza kandi kubona abafite inyinya babasekera , ibyo kuri bo biba bihagije.

2.Bagira amagambo menshi: Abantu bafite inyinya bavugwaho kuvuga cyane byo gusabana na bagenzi babo. Ntabwo amagambo yo kubwira bagenzi babo abakamana.

3.Bigirira icyizere kandi bakagira umwete: Mu kazi kabo, ntabwo bacika intege kuko baba bizeye ko bashoboye ndetse bagera ku ntego. Mu gihe bahuye n’ inzitizi ( Challenges) , bagerageza kubicamo bemye.

4.Baba ari abahanga: Buvugwa ko umuntu ufite inyinya arangwa n’ ibikorwa byuje ubwenge ndetse n’ udushya( Creativity).

5.Bitwara neza mu kazi: Mu bijyanye n’ akazi , abantu bafite inyinya bakunze kugira umuhanagaro , bakagakora neza, kagatanga umusaruro, baba urugero muri bagenzi babo.

6.Bakoresha neza amafaranga: Abantu bafite inyinya barizerwa cyane mu mikoreshereze y’ amafaranga. Amafaranga babonye / bafite , babasha kuyabyaza umusaruru mwiza.

Icyotonderwa.

Si ihame ko abantu bose bafite inyinya bagira ibi birango ( Characteristics), gusa hagendewe ku myemerere n’ ingero z’ abantu benshi ( Majority). Nk’ uko twabikomojeho kandi, hashingiwe ku bantu bazwi nk’ ibyamanare mu mukino wa filimi, umuziki ndetse n’ abanyamideli.

Related posts