Abanyarwanda bose ubwo bari mu byishimo byo gutangira umwaka wa 2025, harimo abawutangiriye mu gihome bakekwaho ibyaha bitandukanye.
Ni abantu 20 batangiriye umwaka 2025 ,mu gihome barimo Abagabo 12 n’ abagore 8 bo mu Mujyi wa Rusizi bakurikiranyweho ubujura ,urugomo n’ ibindi byaha.
Batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024 rishyira ku wa 1 Mutarama 2024 barira Umwaka Mushya mu gihome.
Aba bantu bagera kuri 20 umukwabo wo kubafata wabereye mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe igize Umujyi wa Rusizi hagamijwe gufasha abaturage b’ uwo Mujyi gutangira umwaka wa 2025 bari mu mahoro n’ umutekano usesuye.
Umwe mu bafashwe harimo uwatangarije itangazamakuru ko mu bafashwe bafatanywe ibyo bari bibye birimo inkoko, dekoderi za Televisiyo, telefoni n’ ibindi birimo n’ ibiribwa. Ati” Muri abo bafashwe harimo uwafatanywe ibigori yibye mu mirima ,y’ abaturage abandi nabo bafatirwa mu businzi, bukabije n’urugomo rubukomokaho batezaga ,bamwe batagira ibyangombwa bibaranga.”
Yongeyeho agira ati” Abagore bo bafatiwe mu businzi bukabije banateza umutekano muke mu tubari hamwe n’ Abagabo bari kumwe ,hakaba n’ abasanzwe ari ibihazi bafunzwe kenshi barekurwa bakagaruka guteza umutekano muke mu baturage”.
Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bushimangira ko byari ingenzi gucyungira hafi abashoboraga kubangamira ituze ry’ abaturage bishimira iminsi mikuru cyane ko ari umunezero ubasaba gukesha ijoro ryose.
Ingabire Jojeux , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kamembe , yavuze ko iki gikorwa cyari ingenzi kuko wasangaga harimo abasa n’ abahize kugira umubare runaka w’ abo bacucura.
Uyu muyobozi yavuze ko bamwe bagiye basangwa mu nzira bigaragara ko bateze abanyuramo, abari mu tubari ,ateza urugomo kimwe n’ abiganjemo abakora uburaya babaga bateje impungenge z’ umutekano muke ,bose bakaba bagombaga gutabwa muri yombi ngo basobanure ibyo barimo.
Gitifu Ingabire, yashimiye inzego z’ umutekano n’ irondo ry’ umwuga ,akazi gakomeye gakomeje gukorwa ngo abaje kwishimana n’ imiryango bazasubire aho baba bishimye, ntawutaka ko yambuwe telefoni ,yakomerekejwe n’ abasinzi cyangwa abandi bagizi ba nabi.