Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu w’umunya Rwanda yongereye amasezerano muri Manchester United,Ese Yakinira U Rwanda?

Umwana w’uwahoze ari myugariro w’Amavubi, Fritz Emeran Nkusi ari we Emeran Noam ukinira ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 23, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza muri 2024.

Nkuko bisobanurwa neza Uyu rutahizamu w’imyaka 19 usatira anyuze ku mpande umaze imyaka itatu(3) muri United ni umuhungu wa Emeran Fritz Nkunsi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, akaba yarakiniye ikipe Amavubi mu myaka ya 2005 na 2007.

Noam Emeran winjiye muri Manchester United muri 2019, iyi kipe yatangaje ko yamaze kongera amasezerano azageza muri 2024 ariko ashobora kongerwaho undi mwaka umwe.

Bagize ati “Noam Emeran yamaze gusinya amasezerano mashya muri Manchester United azageza muri 2024 harimo ko hashobora kwiyongeraho umwaka umwe.”

Manchester United yavuze ko byatewe n’uko uyu musore ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yagaragaeje kugenda atera imbere umunsi ku munsi kuva yagera muri iyi kipe.

Noam Emeran uvuka kuri Emeran Nkusi, yinjiye muri iyi kipe mu mpera za 2019, ntabwo yorohewe n’iminsi ye ya mbere ariko guhera mu mpera z’umwaka ushize yatangiye gufatisha ndetse aheruka no gutsinda igitego cyatumye Arsenal inganya na Manchester United Old Trafford.

Mu minsi yashize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryagerageje kwegera se ngo abe yakumvisha umwana we kuba yaza gukinira Amavubi nk’uko yarukiniye ariko ibiganiro ntibyakunda.

Kuri ubu uyu Noam Emeran akomeje gukomerwa amashyi muri united kubera uburyo amaze iminsi yitwara neza ari nabyo byamuhesheje kongererwa andi masezerano.

Related posts