Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rurageretse hagati ya Rayon Sport na Kiyovu Sport.Ese bari gupfa iki? ntucikwe!

Rurageretse hagati ya Rayon Sport na Kiyovu sport , mugihe ayamakipe asanzwe ahangana kakahava ndetse akabazwiho kuba ari amakeba kuva mumyaka ya kera .

Nkibisanzwe mugihe umwaka wimikino ugeze kumpera, amakipe yose atangira gushaka ukuntu yakwiyubaka ndetse no gushaka ukuntu yavugurura ikipe yari isanganwe, ibi ahanini usanga bikorwa namakipe yose haba mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo.

Ikipe ya Rayon Sport rero kurubu irimo irashaka gusinyisha abakinnyi beza bose ititaye kuho baba baturuka ndetse mubakinnyi iyikipe iri kurambagiza harimo na Rutahizamu ukomoka mugihugu cy’ubugande Emmanuel Arnord Okwi ndetse amakuru menshi akaba akomeje kuvuga ko uyumusore ibiganiro byaba bigeze kure n’ikipe ikundwa na benshi mu Rwanda Rayon Sport.

Ibi rero bikaba bikomeje gutiza umurindi intambara y’amagambo hagati y’amakipe yombi aho ikipe ya Kiyovu Sport yagiye itwara abakinnyi bakomeye ikipe ya Rayon Sport ariko kurubu ikipe ya Rayon Sport nayo ikaba ishaka kuyihimuraho ibi ahanini bikaba ari nabyo birigutuma rugeretse hagati ya Rayon Sport na Kiyovu Sport.

Nubwo kugeza ubu hatari hatangazwa kumpande zombi abakinnyi bamaze gusinya, ariko amakuru yemeza ko iyikipe ya Rayon Sport ibifashijwemo nabasanzwe bayifasha nukuvuga abaterankunga ndetse n’abafana muri rusange yaba yifuza gutegura ikipe izaba ikomeye cyane ndetse izaba inafite ubushobozi bwo guhanganira ibikombe nkibisanzwe.

Nkwibutse ko kugeza ubu ikipe ya Rayon Sport iri kumwanya wa 4 wa championa mugihe ikiya Kiyovu Sport iri kumwanya wa 2 ndetse ikaba iri no guhabwa amahirwe yo kuba ya kwegukana igikombe cya Championa cy’uyumwaka mugihe yabasha kwitwara neza mumikino isigaje uko ari ibiri.

Related posts