Ikiganiro kigizwe n’amagambo yuzuye urukundo (imitoma) ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuhira. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n’akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.
Mu gihe ukoresha imitoma, ujye ubikora ubohotse (Relax) ntukayivugane igihunga n’ubwoba bwinshi kuko byatuma uwo uyabwira abona ko ibyo uvuga bitari kukuva ku mutima.
Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.
Mugihe muganira, mubwire uti:
Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,
Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye
Imana yarakundemeye kugira ngo guteteshe
Urukundo rwawe rwarantwaye
Nabaye nk’umusazi kubera wowe
Sinshobora guhagarika ku gutekerezaho
Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe
Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe
Iyo turi kumwe numva ntekanye
Namaze kuvumbura urukundo ry’ukuri muri wowe
Nkunda kuganira nawe
Nkunda uburyo unkunda
Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye muzima bwanjye
Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose
Icyo ari cyo cyose nzasabwa kugira ngo ngumane nawe nzagitanga
Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye, n’ibitekerezo byanjye byose
Nzajyana nawe ku mpera z’isi mu gihe uzaba ukinkunda
Sinhobora kukurutisha amafaranga n’izahabu
Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe
Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba hashoboka
Nzakwitangira muri byose nihangira igishaka kukubabaza
Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha
Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi
Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza
Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyngwa mu ijuru
Kugukunda bindyohereza ubuzima
Gukundana nawe byatumye umutima wanjye wuzura ibyishimo n’umunezero
Umutima wanjye urarira iyo utandi hafi
Ni wowe rukundo rwanjye, uri umutima wanjye ni nawe buzima bwanjye
Nta wundi muntu wankunda nk’uko unkunda
Nta kintu na kimwe cyahagarika urukundo rwanjye
Ooh rukundo rwanjye uri mwiza kuri njye
Uburyo umpobera n’uburyo unsoma (kisses) ni iby’agaciro kurusha zahabu
Kuvugana nawe ni nko kunywa ku muzabibu (Wine) uryohereye, ibi kandi nibyo nifuza iteka
Igihe tumarana ni nk’umukino mwiza amafaranga adashobora kugura
Iyo turi kumwe ibyago byanjye byose bihita bihunga
Iyo kwitegereje nkubonamo umuntu w’igiciro
Amagambo ntabwo ahangije ngo ngusobanurire uburyo gukunda
Niwowe gikomangoma (prince) cyanjye
Uri uw’agaciro kuri njye
Uri indirimbo ituma umutima wanjye uririmba
Ni wowe nari narifuje mu buzima bwanjye
Uri igice cy’ubuzima bwanjye gituma numva mbaye umuntu wuzuye
Ni wowe mugabo cyangwa mugore w’inzozi zanjye
Ni wowe muntu uryoshye cyane namenye
Nta kindi kwifuzaho uretse urukundo, amahoro n’ibyishimo
Watumye ntuza muri njye
Watumye niyumva nk’umuntu w’agaciro
Ndumva nifuza kugusoma kuva ku mutwe kugeza kw’ino
Utuma mpora ndushaho kugutekerezaho buri munsi
Umfata nk’igikomangoma cyawe najye bigatuma ngukunda n’umutima wanjye wose
Ni wowe muntu ugira imico n’imyifatire byiza nabonye kuva nabaho
Amagambo yawe y’urukundo akora kundiba y’umutima wanjye
Urukundo rwawe rumeze nk’ibuye rinini ridashobora kumeneka
Urukundo rwawe ni rwiza sinshobora gutekereza kujya ahandi
Iyo unsekeye utuma amarira yambugaga mu maso ahita asubirayo
Iyo unkojejeho intoki zawe numva ninjiye mu yindi si
Rimwe na rimwe ujye umubwira ko udashobora kubaho adahari , n’ibindi.
Urutonde rw’imitoma ni rurerure kandi buri wese agira amagambo ye abwira umukunzi kandi akamunyura.
Urukundo rutagira amagambo meza barugeranya n’ubusitani butagira indabo; amagambo y’urukundo atuma umuntu ashobora kuvuga ibimuri ku mutima bigatuma kandi ubuzima buryoha kandi bukamera neza. Gerageza kubwira uwo ukunda amwe muri aya magambo kandi ntihazagire ukubeshya ngo yanga kubwirwa amagambo meza; keretse ibyo uvuga ibitandukanye kure n’uko umeze kandi ujye ugerageza ubwire umukunzi wawe amagambo akuvuye ku mutima . ibi bizajya bituma uwo ukunda yumva akunzwe kurusha abandi bose.