Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize ahagaragara ukuri gukomeye ku mutekano w’igihugu, yemera ko igisirikare cyayo cya FARDC gifite intege nke , mu gihe imitwe ya Wazalendo ifatanya na yo iri mu bibazo by’akajagari n’imiyoborere mibi. Hanagarutswe ku buhanga n’imbaraga AFC/M23 ikomeje kugaragaza ku rugamba.
Ibi bikubiye muri raporo nshya yakozwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe igisirikare n’umutekano, nyuma y’ibiganiro byabaye mu Ukuboza 2025 hagati yayo n’abaminisitiri batandukanye barimo uw’Umutekano, uw’Ingabo, uw’Imari n’abandi bayobozi bakomeye muri Leta.
Raporo yashyizwe hanze ku wa 28 Mata 2026, igaragaza ko uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba mu bibazo bikomeye by’intambara, mu gihe inzego z’umutekano zisa n’izananiriwe guhangana n’iyo mimerere.
Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani, yemeye ko FARDC idashoboye kurinda igihugu uko bikwiye. Yavuze ko hari ibibazo bikomeye birimo imyitwarire mibi y’abasirikare, intwaro zishaje, kutagira umurongo uhamye, ndetse no kuba hari abamaneko bacengeye mu nzego z’umutekano.
Yanahishuye ko hari ibice igihugu cyatakaje uretse ibigenzurwa na AFC/M23, aho yavuze ko no mu Ntara ya Tanganyika hari uduce turi kugenzurwa n’ingabo za Zambia, ndetse no muri Nord-Ubangi hakomeje amakimbirane aterwa n’ubwoko bwa Mbororo.
Yaburiye ko nihadafatwa ingamba zihuse kandi zikomeye, igihugu gishobora kuzisanga mu bibazo birushijeho gukomera, bigahungabanya politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Raporo yanagaragaje ko abasirikare boherezwa ku rugamba mu kajagari, intwaro zigakwirakwizwa nabi, ndetse ruswa ikomeje gushinga imizi mu nzego z’umutekano.
Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita, na we yemeye ko nubwo Leta yashoye amafaranga menshi mu kugura drones n’indege z’intambara, abarwanyi ba AFC/M23 bafite ikoranabuhanga rihanitse ribasha kuyobya ibyo bikoresho.
Yagize ati: “Twaguze ibikoresho bigezweho, ariko umwanzi na we yateye imbere mu ikoranabuhanga ku buryo ashobora kubihungabanya.”
Aya magambo agaragaza ko M23 ikomeje gukoresha uburyo bugezweho mu mirwano, ibintu bituma FARDC n’abayifasha bagorwa no kuyihangara.
Yanavuze ko gutsinda iyi ntambara bitazakorwa n’amasasu gusa, ahubwo bisaba dipolomasi, ubutasi, ubukungu ndetse n’ivugurura rikomeye ry’inzego z’umutekano.
Ku mibereho y’abasirikare, Perezida Félix Tshisekedi yari yasezeranyije ko buri musirikare uri ku rugamba azajya ahabwa Amadolari 320 buri kwezi, ariko raporo igaragaza ko ayo mafaranga ataratangira gutangwa, nubwo abagombaga kuyahabwa ari abasirikare ibihumbi 180.
Ku ruhande rwa Wazalendo, imitwe ifatanya na FARDC, raporo yerekanye ko nubwo ihabwa miliyoni 4 z’Amadolari buri kwezi, iri mu bibazo bikomeye by’imiyoborere.
Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba mu Mutarama 2025, Wazalendo yahise ijya mu kavuyo no kubura umurongo umwe.
Nubwo bimeze gutyo, Minisitiri w’Ingabo yavuze ko Wazalendo ishobora kuba igisubizo mu kurwanirira igihugu, ariko ko igomba kuvugururwa no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iyi raporo isoza ivuga ko RDC iri mu bihe bikomeye, aho igisirikare gifite intege nke, abafatanyabikorwa bacyo batizewe neza, mu gihe AFC/M23 ikomeje kugaragaza ubuhanga n’imbaraga ku rugamba. Gusa abayobozi bavuga ko hakiri amahirwe yo guhindura ibintu, igihe hafatwa ingamba zihamye kandi zihuriweho n’inzego zose.
