RDC mu marira n’ubwoba! Abasirikare 3 ba FARDC bishwe, inkambi iratwikwa abaturage barahunga

 

Imirwano ikaze, ubwicanyi n’ubusahuzi bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abaturage n’abasirikare bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’umutekano muke ugenda urushaho kuzamba umunsi ku wundi.

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri, aravuga ko inkambi ya gisirikare y’ingabo za FARDC iri i Pimbo, ahasaga ibirometero 50 uvuye mu mujyi wa Bunia, yagabweho igitero gikomeye n’abarwanyi ba Convention pour la Révolution Populaire (CRP), gihitana abasirikare batatu ndetse inkambi iratwikwa.

Iyo mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bivugwa ko yatangiye saa moya za mu gitondo, ikomeza gukaza umurego uko amasaha yagendaga yicuma. Amakuru ava muri ako gace avuga ko nyuma y’itangira ry’iyo mirwano, yinjiwemo n’inyeshyamba za CODECO, ibintu byatumye irushaho gukomera no gukwira henshi.

Nubwo igisirikare cya FARDC kitaragira icyo gitangaza ku mugaragaro ku mubare w’abaguye muri iyi mirwano, hari andi makuru avuga ko abasivili batatu bapfuye, bose ari abagore.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibintu bikomeje kugenda nabi, aho amasasu yumvikanye umunsi wose, bikaba byateje ubwoba bwinshi ndetse benshi bagahunga ingo zabo.

Mu gihe Djugu iri mu mvururu zikomeye, no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru umutekano si mwiza, cyane cyane muri Teritwari ya Masisi, aho inkambi y’abimuwe mu byabo yagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 27 Mata.

Iki gitero cyabereye mu gace ka Birere, ahazwi nko ku kigo cy’amashuri abanza cya EP1 Masisi, ahagana saa mbiri z’ijoro, ubwo abantu bitwaje intwaro bataramenyekana binjiraga muri iyo nkambi icumbikiye abaturage benshi bamaze igihe bahunze intambara.

Abari muri iyo nkambi, biganjemo abagore, abana n’abasaza, batunguwe n’urusaku rw’amasasu menshi mu ijoro, bahita bahunga mu kavuyo bashaka uko barokoka.

Umwe mu babyeyi wari muri iyo nkambi yagize ati: “Baje barasa amasasu menshi. Twirutse dukwira imishwaro tugerageza kurokoka. Hari abana benshi batandukanyijwe n’ababyeyi babo.”

Aba barwanyi basahuye ibintu byinshi byari bitunze abaturage, batwara amatungo arimo ihene, intama n’ingurube, ndetse n’inkoko n’inkware, ibintu byari bifatiye runini imiryango myinshi mu mibereho yabo ya buri munsi.

Undi mubyeyi yavuze agahinda kenshi ati: “Batwaye ibyo twari dufite byose. Ubu ntituzi uko tuzagaburira abana bacu.”

Nyuma yo gukora ayo mahano, aba bagizi ba nabi bahise baburirwa irengero, basiga abaturage mu gahinda kenshi, bamwe bafite ihungabana rikomeye, abandi badafite aho kuba cyangwa ibyo kurya.

Bukeye bwaho, abaturage n’abimuwe muri iyo nkambi basabye ubufasha bwihuse, basaba inzego zibishinzwe kongera umutekano ndetse n’imiryango itanga ubufasha kubafasha kubona ibiribwa, aho kuba n’ubuvuzi.

Uhagarariye abimuwe muri iyo nkambi yagize ati: “Twatawe uko turi. Turasaba kurindwa no gufashwa. Nta bufasha tubonye, ubuzima bwacu buri mu kaga.”

Ibi bitero byombi, kimwe cyibasiye abasirikare i Djugu n’ikindi cyibasiye abasivili i Masisi, byongeye kugaragaza isura mbi y’umutekano mucye ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa RDC, aho abaturage bakomeje kubaho mu bwoba, mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorera ibikorwa by’urugomo nta nkomyi igaragara.

Abasesenguzi bavuga ko kuba iyi mirwano ikomeza kwiyongera no gukwira mu bice bitandukanye, ari ikimenyetso cy’uko hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho kugira ngo amahoro agaruke muri aka karere kamaze imyaka myinshi kazahajwe n’intambara.