RDC: Fayulu yavuze amagambo akomeye kuri manda ya gatatu ya Tshisekedi, asaba Abanyekongo guhaguruka kare

 

Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya politiki rya LAMUKA, Martin Fayulu, yatangaje ko atazemera na rimwe ko Perezida Félix Tshisekedi yagerageza kuyobora indi manda inyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Fayulu yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, nyuma y’umunsi umwe Perezida Tshisekedi agiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, aho yagaragaje ko afite inzozi zo gukomeza kuyobora igihugu no mu yindi manda, nubwo Itegeko Nshinga ririho ubu ritabyemera.

Mu butumwa bwe bwari bukomeye kandi bwuzuyemo impuruza ya politiki, Martin Fayulu yavuze ko yiteguye gukangurira abaturage guhaguruka bakarwanya icyifuzo icyo ari cyo cyose cyatuma habaho manda ya gatatu.

Yagize ati: “Tuzakangura abaturage. Abaturage baranyumva. Iyo mvuze ko tuzakangura abaturage, ndashaka kuvuga ko nzahagarara imbere y’Abanyekongo kugira ngo nitambike Bwana Félix Tshisekedi naramuka agerageje manda ya gatatu.”

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko ikibazo cya manda ya gatatu atari gishya muri Congo, yibutsa uburyo abaturage bahagurukiye icyo cyifuzo ku butegetsi bwa Joseph Kabila, bikarangira abaturage batsinze uwo mugambi.

Fayulu yavuze ko icyo gihe bahagaze bwuma barwanya manda ya gatatu, kandi ko no kuri ubu biteguye kongera gukora ibisa n’ibyo.

Ati: “Nabwiye Kabila, na Félix Tshisekedi ari iruhande rwe, twarahanganye. Twashyizeho umurongo utukura: manda ya gatatu. Kabila ntazayigira. Tshisekedi na we ntazayigira. Kubera ko adakomeye kurusha Abanyekongo. Nyuma y’Imana, ni abantu. Kandi aba baturage bahisemo ko nta muntu n’umwe uzigera akora muri iki gihugu manda ya gatatu.”

Aya magambo aje mu gihe muri RDC hakomeje kuvugwa cyane ku ivugururwa cyangwa impinduka z’Itegeko Nshinga, ibintu byakuruye impaka zikomeye hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.

Si Martin Fayulu gusa watangaje impungenge kuri iki kibazo. Perezida w’ishyaka ENVOL, Delly Sessanga, na we aherutse kuvuga ko atemera gahunda iyo ari yo yose ishobora gutuma manda ya perezida yongerwa binyuranyije n’amategeko.

Sessanga yavuze ko RDC idakwiye kongera kujya mu bibazo bya politiki bishingiye ku kutubahiriza Itegeko Nshinga, asaba abakunda demokarasi guhagurukira rimwe bakarwanya icyahungabanya ituze ry’inzego z’igihugu.