Impinduka mu bukungu bwa RDC zatumye Judith Suminwa asaba itegeko rishya ry’ingengo y’imari

 

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, yasabye ko umushinga w’itegeko rivugurura ingengo y’imari ya 2026 wihutishwa ukagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko mbere y’uko ukwezi kwa Gicurasi 2026 kurangira, nyuma y’impinduka zikomeye zikomeje kugaragara mu bukungu bw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabigarutseho mu nama ya 88 y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2026 yabereye mu Cité de l’Union africaine.

Raporo y’iyo nama igaragaza ko Judith Suminwa yavuze ko uko ubukungu bw’isi n’imbere mu gihugu buhagaze ubu, byagize ingaruka ku mibare n’ibipimo byari byarakoreshejwe mu gutegura ingengo y’imari ya Leta ya 2026.

Yasobanuye ko impinduka zabaye mu rwego rwa politiki n’ubukungu, haba imbere muri RDC no ku rwego mpuzamahanga, byatumye hari byinshi bitakiri kugenda nk’uko byari byitezwe igihe hategurwaga ingengo y’imari isanzwe.

Kubera iyo mpamvu, yasabye Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe Ingengo y’Imari kwihutisha imirimo yose ijyanye no gutegura umushinga w’itegeko rishya rivugurura ingengo y’imari kugira ngo ugeze mu Nteko Ishinga Amategeko bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi.

Judith Suminwa yanagaragaje ko iri tegeko rishya rizashingira no ku byavuye mu bikorwa by’impuguke za RDC zagiranye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, International Monetary Fund, mu igenzura rya gatatu ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yaba Assemblée nationale de la République démocratique du Congo ndetse na Sena, na zo zari zisanzwe zisaba Guverinoma kugeza vuba iri tegeko rivuguruye mu Nteko, nyuma y’uko ubukungu bw’igihugu butangiye guhura n’ibibazo bikomeye.

Ibyo byatumye hari n’ibibazo byadindije imishahara y’abakozi ba leta n’abayobozi b’inzego zitandukanye, ibintu byakomeje guteza impungenge abaturage.

Mu mpera za 2025, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari yashyize umukono ku itegeko rigena ingengo y’imari ya 2026 yanganaga na miliyari 54.335,8 z’amafaranga y’Abanye-Congo, angana na miliyari 22 z’Amadolari ya Amerika.

Icyo gihe, iyo ngengo y’imari yari yazamutseho 7,2% ugereranyije n’iyari yaravuguruwe mu 2025. Gusa nyuma y’amezi make, ibibazo by’ubukungu no kugabanuka kw’amafaranga yinjiraga muri Leta byatangiye kugaragara cyane.