Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yanyagiwe ibura uwayugamisha, Mukura nayo iraza iyogeraho uburimiro.

Ejo ku Cyumweru hashize tariki ya 20 Ugushyingo 2022, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS wabaga uyu mukino uza kurangira ari ibitego 2_2.

Ikipe ya Mukura VS ntabwo yahabwaga amahirwe yo gukura inota kuri Rayon Sports gusa yakoze ibyo benshi batari biteze.Rayon Sports yari yafunguye amazamu kare ku gitego cyatsinzwe na Moussa Camara ku munota wa 27 w’umukino.Iki gitego nicyo cyarangije igice cya mbere.

Mukura VS yaje mu gice cya kabiri imeze nabi ihita yinjiza ibitego 2 bya Mukoghotya
Ku munota wa 47 na 60.

Ku munota wa 79, Rayon Sports yabonye penaliti yatewe neza na Willy Onana birangira amakipe yombi agabanye amanota.Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa Kabiri n’amanota 19 aho irushwa rimwe na Kiyovu.

Benshi mu bafana ba Rayon Sports bari kwibaza niba ikipe yabo koko izatwara iki gikombe cya Champions nyuma yo gutakaza umukino wa Kiyovu Sports none ikaba itahanye inota rimwe ku ikipe ya Mukura VS , bati ” Ubuse koko intego yacu tuzayigeraho”

Related posts