Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports izazitimbagura Perezida wa rayon sports aterefonnye umugande Bayo Aziz Fahad ukina muri Israel mu bwenge bw’inshi.

Ikipe ya Rayon sports irazitimbaguye ,perezida wa rayon sports aterefonnye Bayo Aziz Fahad wo muri Uganda mu bwenge bwinshi ahita amusinyisha.

Rayon Sports FC yamaze gutangaza ko yasinyishije Rutahizamu mpuzamahanga w’Umugande witwa Bayo Aziz Fahad, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 18 Kamena 2022, nibwo Rayon Sports yasinyishije rutahizamu witwa Bayo Aziz Fahad, wari waraye ageze mu Rwanda avuye muri Uganda mu ikipe ya Bneil Sakhnin FC yo muri Israel.

Bayo Aziz Fahad nyuma yo gusinyira Rayon Sports yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ikipe yitware neza, “Niteguye kubana nka nakora n’abatoza n’abakinnyi, ngiye kongeramo imbaraga zange , nzakora ibishoboka byose tsinde ibitego muri Rayon Sport igere kurundi rwego.” Bayo Aziz Fahad aganira na na SIPORO TV.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 akaba yari afite ibitego 8 muri shampiyona ya Israel ,akaba aje gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.

Rayon Sports mu bakinnyi 2 yari imaze iminsi itangaza ko yifuza gusinyisha imaze gusinyisha umukinnyi umwe ariko kandi hari nabandi benshi bari mu biganiro niyi kipe.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports ikomeje kugaragaza ubushongore n’ubukaka mu kugura abakinnyi kugira ngo izitware neza umwaka utaha cyane ko imaze imyaka ibiri (2) ititwara neza.

Related posts