Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports ishobora gutakaza igikombe cya Shampiyona nyuma y’ inkuru iramukiyeho ibabaje!

Nyuma yo kugaraguzwa na Mukura VS umutoza wa APR FC yatinye Itangazamakuru

Amagambo yavuzwe ni Imfura ya Gen. Makanika , mu muhango wo kumusezera bwa nyuma ateye agahinda!

 

 

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, ni bwo Ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Amagaju FC biza kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1_1.ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye.

 

Ubwo umukino wari ugiye kurangira umunya_ Senegal utaha izamu rya Rayon Sports ,Fall Ngagne wari watsinze igitego ku ruhande rw’ iyi kipe yaje kugongana n’ umuzamu wa Amagaju FC bahuriye ku mupira maze umuzamu wa Amagaju FC agwira Fall Ngagne bituma ahita asohoka mu Kibuga kubera ko yahise agira ikibazo gikomeye. Kuri ubu amakuru ahari aravuga ko Fall Ngagne nyuma yo gusuzuma hakarebwa ikibazo yagize ,ashobora kutazongera kugaragara mu Kibuga kugeza iyi sezo irangiye.

Fall Ngagne ni we mukinnyi wari ufite ibitego byinshi muri Shampiyona y’ u Rwanda uyu mwaka bigera kuri 13. Umukinnyi uri hafi ni uwukinira Amagaju FC ufite ibitego 9 Hussein Kiza Selphin. Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona y’ u Rwanda n’ amanota 41. Ikipe iri ku mwanya wa kabiri ni APR FC ifite amanota 37.

Related posts