Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports iri mu byishimo bikomeye nyuma yo kumenya ko abakinnyi 3 b’ibitangaza babanza mu kibuga mu ikipe ya Police FC barwaye, aba bakinnyi ba Police FC nibo bagora Rayon bikomeye

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Police FC aribo Twizerimana Martin Fabrice na Nshuti Dominique Savio bafite uburwayi buzatuma basiba umukino wa Rayon Sports.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Muhanga ku itariki ya 1 Werurwe 2023, uzaba ukomeye ku buryo buri kipe yifuza kuzawutsinda.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Nshuti Dominique Savio na Twizerimana Martin Fabrice barwaye bisobanuye ko batazakina na Rayon Sports, ni mu gihe na Moussa Omar ukina mu mutima w’ubwugarizi ari gushidikanywaho.

Mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kabuhariwe Essomba Leandre Willy Onana ukomoka muri Cameroon.

Rayon Sports nayo izakina idafite abakinnyi babiri bujuje amakarita atatu y’umuhondo aribo Essomba Leandre Willy Onana na Ishimwe Ganijuru Elie ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira.

Related posts