Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

President Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga y’icyo ashobora gukora mbere nk’umuyobozi wa Afurika y’uburasira zuba(EAC) Mushya. Inkuru irambuye!

President Evariste Ndayishimiye usanzwe ari umukuru w’igihugu cy’uburundi, kurubu yamaze kugirwa Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Africa y’uburasirazuba EAC aho yasimbuye president Uhuru Kenyata wa Kenya. Nyiri icyubahiro Evariste ndayishimiye wagiye ugaragaza ko atandukanye n’abapresident bose igihugu cy’u Burundi cyagize, kurubu afite inshingano zitoroshye zo kuba yashyira mubikorwa intego z’uyumuryango wa Africa Y’uburasirazuba zirimo gushyiraho ifaranga rimwe , urwandiko rumwe rwinzira ndetse no kwiga kubusabe bwa Somalia yari yasabye ko yakwiyunga kubindi bihugu.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ndetse n’abaraho muri Rusange, President Evariste Ndayishimiye yatangaje ko ikibazo cyambere agomba guheraho ari uko hakoroshywa ingendo zihuza ibi bihugu mu rwego rw’ubuhahirane,guteza imbere imikoreshereze y’ururimi rw’igiswahile ndetse n’igifaransa mundimi ziza kwiyongera kururimi rw’icyongereza rusanzwe rukoreshwa mubihugu bigize uyumuryango.

President Evariste Ndayishimiye kandi wagiye agaragaza ko ikibazo cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kimuhangayikishije atara n’umuyobozi w’uyumuryango, yashyize iki kibazo mubibazo bigomba gushakirwa igisubizo mumaguru mashya ndetse anatangaza ko hakwiriye gushyirwa ho umurongo ngenderwaho wo kuba hakwimakazwa amahoro muri uyumuryango.

Uyumugabo kandi uzwiho kugira urwenya rwinshi yatangaje ko mugihe cy’umwaka azamara ayoboye uyumuryango, bimwe mubimuraje inshinga harimo n’iterambere ry’abatuye muri uyumuryango ndetse atangaza ko ibi bizagerwaho habanje gushyirwaho uburyo bunoze mubijyanye n’imihahiranire hagati y’abanyamuryango, kongera imbaraga mukubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, inzira ya Gali ya moshi, ibibuga by’indege ndetse no korohereza abatuye mubihugu by’ibinyamuryango kukuba bahahirana ndetse bakagenderana kuburyo bworoshye.

Related posts