Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida Uwayezu Jean Fidele arambiwe agasuzuguro! Rayon Sports igiye kwirukana abakinnyi barimo abakunzwe n’abafana benshi b’iyi kipe

Ikipe ya Rayon Sports irifuza gutandukana n’abakinnyi babiri b’Abanyamahanga ari bo umuzamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Tanzania witwa Ramadhan Awam Kabwili na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali Boubacar Traore.

Aba bakinnyi bajya kugurwa bari bakabirijwe n’itangazamakuru bitewe n’uko bakiniye amakipe atandukanye akomeye, gusa umusaruro wabo wabaye mubi ku buryo bukomeye.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri mu biganiro n’aba bakinnyi kugira ngo batandukane mu mahoro kuko ntabwo bajya bapfa kuboneka mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino.

Impamvu nyamukuru Rayon Sports ishaka gutandukana na Ramadhan Awam Kabwili na Boubacar Traore mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ni uko aba bakinnyi bahembwa amafaranga menshi kuko umuzamu ahembwa ibihumbi 800 buri kwezi, mu gihe uyu rutahizamu we ahembwa miliyoni y’Amanyarwanda buri kwezi.

Uretse kuba aba bakinnyi bahembwa amafaranga menshi imyitwarire yabo hanze y’ikibuga ni mibi kuko mu minsi ishize ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwarahannye Boubacar Traore kubera guteza umwuka mubi mu rwambariro.

N’ubwo Rayon Sports yifuza kwirukana aba bakinnyi, bo ntabwo babikozwa barifuza kuzayivamo mu mpeshyi ubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangira.

Related posts