Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Indaya n’ umusekirite rwambikanye muri Lodge , inkuru irambuye

Mu Murenge wa Rwezamenyo , mu Karere ka Nyarugenge , haravugwa inkuru y’ Umusekirite urinda icumbi( Lodge) yakubise indaya arayikomeretsa mu buryo bukomeye nyuma y’ uko indi bivugwa ko basanganywe yari imusanze muri iryo cumbi ari kumwe n’ undi.

Ibi byabaye ahagana saa yine z’ amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena 2022, mu Kagari ka Rwezamenyo II mu gace bivugwa ko gakunze kugaragaramo indaya nyinshi bitewe n’ amacumbi menshi ahaherereye.

Amakuru ava muri aka gace avuga ko uyu musekirite yashatse gusambana n’ indaya noneho indi bamenyeranye imenya ayo makuru ihita ihamusanga.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa usanzwe ukora uburaya yatangaje ko yahereye kare agurira inzoga bakunze kwita icyuma uwo musekirite anashimangira ko yamukubise nyuma y’ uko undi mukobwa ukora uburaya amufatiye mu cyuho bari kumwe.

Yagize ati“ Umukobwa yicaye ankubita icupa avuga ko mutwaye umugabo we kandi twari tuziranye noneho uwo musekirite ahita ambwira ngo nyirabuja araje ngo ngende , nanze atangira kunkubita angira gutya kubera amacupa yanteye”.

Ingabire Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Rwezamenyo , yavuze ko ikintu cya mbere bakoze ari ukuvuza uwo mukobwa.

Ati“ Hano ntabwo navuga ngo haba indaya nyinshi ahubwo twe tuzita indangamirwa kandi benshi baturuka mu mirenge duhana imbibi ntibaba aha rero natwe twasanze yahohotewe ariko twihutira kugira ngo avuzwe mbere ya byose”.

Uyu muyobozi yasabye ubuyobozi bw’ aya macumbi kujya bukurikirana umutekano w’ ibiyaberamo anaboneraho kubasaba kugira camera ishinzwe umutekano kugira ngo bajye babasha kugenzura ibintu byose bikorerwamo.

Related posts