Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngororero: Abarimu bo muri Nyange baratabaza ubuyobozi bw’Akarere kubera icyacumi bakwa na Padiri uyobora ishuri bigishaho

Hari abarumu bigisha ku ishuri ryo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero batabaza ubuyobozi bw’Akarere ngo bunatabarr kuko barembejwe n’icyacumi bakwa na Padiri uyobora ishuri bigishaho. Ni amafaranga bacibwa yitwa icyacumi bakayatanga mu buryo bubiri, abigisha mu mashuri abanza basabwa gutanga 7.000rfw naho uwigisha mu mashuri yisumbuye agasabwa gutanga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse aya mafaranga yitwa icyacumi, hari n’ayandi bagaraza ko bacibwa n’uyu mupadiri akanaba umuyobozi w’ikigo bigishaho. Hari amafaranga 2000 yo gusakara inzu ya Padiri yatwawe m’umuyaga, hakaba andi 2000 ya Caritasi ndetse n’ayandi 2000 y’umusanzu w’itangwa ry’ubupadiri. Aya yose yiyongeraho andi 5000 y’ituro risanzwe.

Ubibaze neza wabona ko umwarimu wigisha mu mashuri abanza asabwa gutanga amafaranga 18.000rwf naho uwigisha mu mashuri yisumbuye agasabwa gutanga ibihumbi 31 by’amanyarwanda. Ni ibintu bavuga ko bitaboroheye na gato kuko ngo ni itegeko Padiri yashyizeho ku buryo utazaryubahiriza atazamusinyira amanota y’imihigo.

Ntiturabasha kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo ndetse na Padiri ku giti cye nitubasha kumuvugisha tuzabagezaho icyo bavuga kuri ibi mu nkuru yacu itaha.

Abarimu bigisha mu bigo by’amashuri bishingiye ku madini akenshi usanga bakunze kugongana n’ubuyobozi bwayo buba bushska ko bagendera ku myemerere y’ayo madini. Hari ibigo by’amashuri bifitanye imikoranire ma Leta ku buryo ariyo ibyoherereza abarimu, aba boherezwa kwigisha muri ibi bigo hatarebwe ku myemerere yabo cyangwa amadini basengeramo.

Ku rundi ruhande bisanzwe bizwi ko mwarimu ari umukozi uhembwa umushahara w’amafaranga macye ku buryo byafatwa nko kumwegekaho urusyo umuca amafaranga mutumvikanyeho. Mu madini bivugwa ko ituro umuntu aritanga ku bushake ariko hari igihe biba itegeko iyo umuyobozi w’itorero cyangwa idini afite inshingano kuwo ayobora.

Related posts