Burya hari igihe urukundo narwo rudukoresha ibintu tutateganyije ,rero reka gukururwa n’ amarangamutima yawe banza ucunge neza mu gihe ushaka kujya mu rukundo n’ umukobwa ushaka kuzagira umugore wawe iteka ryose.
Mu gihe ugiye gukunda umukobwa wa musore banza urebe niba yujuje ibisabwa , adafite iyo mico tugiye kugenda tugarukaho hano kuri KGLNEWS.COM
1.Umukobwa utakwemerera kugira umwanya wawe : Ni wa mukobwa ushaka ko muhora muvugana ,ko mutandukana igihe gito bikaba ikibazo. Uwo ntazubaka umubano mwiza uba ufite ubwisanzure n’ ubwubahane.
2.Umukobwa utagira inshuti: kuba umukobwa mukunda atagira inshuti ntabyo ni ikibazo gikomeye cyane , ibi biba bishobora kwerekana ko afite ikibazo mu mu mibanire. Umuntu wifitemo urukundo n’ ubushutu, abigaragaza no ku bandi ni byo byiza.
3.Umukobwa usuzugura: Umuntu usuzugura abandi, akakuvugisha nabi cyangwa agusebya ,ntakwiye kwizerwa ngo abe uwo kubaka ejo hazaza na we, urukundo rugira ishingiro ku bwubahane.
4.Umukobwa ugiye gutereta niba anenga ikintu cyose uzamureke: Uyu mukobwa uhora abona ibitagenda ,neza utabona ibintu byiza wakoze ,utishimira ibitandukaye n’ ibyo atekereza. Ibi bishobora gutuma umutima wawe uhorana umunabi n’ ihungabana rikomeye, rero uwo mukobwa inama nziza ni uko wamureka.
5.Umukobwa ukunda amafaranga kurusha urukundo: Uwo mukobwa wifuza ko umuha buri kintu cyose, ntacyo agukundiye ahubwo ari iby’ inyungu. Iyo amafaranga arangiye,n’ urukundo rurashira.
Niba uri umusore wifuza urukundo rw’ ukuri ,nawe uba ugomba kuba umuntu w’ intangarugero, wicisha bugufi,ufite intego kandi ushoboye, urukundo rwiza ntirushingira ku isura cyangwa ku mafaranga ,ahubwo ruba rwubakiye ku gukundana by’ ukuri, kwizerana no gufashanya.