Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze! Umwana w’ umunyeshuri yatahanye umugambi wo kwiyahura ubwo bari bamaze kumuha uburere bwiza

 

Ni inkuru yababaje benshi yamenyekanye kuri uyu wa 15 Kamenza 2023, aho umwana w’ umuhungu w’ imyaka 17 wiga ku kigo cy’ Amashuri cya Nyarubara yanyoye umuti witwa Tiyoda ubwo yari amaze guhanwa na se umubyara ku ishuri

Ibi byabereye Mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze.

Aya makuru yatanzwe n’ Umuyobozi w’Umudugudu wa Gacondo uwo mwana atuyemo nyuma yo gutabazwa n’abasanze uwo mwana anukaho uwo muti wa tiyoda ataka cyane.

 

Ngo ni nyuma yo kuva ku ishuri, ubwo yari amaze guhanwa na se wari wahamagawe ku ishuri gusobanurirwa amakosa umwana we yari amaze gukora yo gutuka abarimu, se amukubitira ku ishuri imbere y’abanyeshuri n’abarimu be.

Inkuru mu mashusho

Ngo nyuma yo guhanwa, uwo mwana yaba yaragize ipfunwe ryo guhanwa na se imbere y’abo bigana, atahana umugambi wo kwiyahura, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Micomyiza Herman yabitangaje .yagize ati “Umubyeyi we yagiye ku ishuri asanga yakoze amakosa yo gutuka abarimu be amuhanira imbere y’abanyeshuri. Ibyo ni byo byamuteye ipfunwe n’umutima mubi wo kwiyambura ubuzima. Nyuma yo kunywa tiyoda yatabawe ahita agezwa kwa muganga.”

Uwo muyobozi yavuze ko uwo mwana namara gukira azegerwa akagirwa inama, akigishwa kubaha ababyeyi n’abarezi.Ati “Nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga ni ukumuganiriza, akerekwa ko ayo mahitamo yari yagize atari yo. Icya mbere kwiyahura si byo ariko n’impamvu yabimuteye ubwayo si nziza n’ubwo nta mpamvu n’imwe yemerera umuntu kwiyambura ubuzima”.Arongera ati “Tuzanamubwira kwiga kubaha ababyeyi, kubaha abarezi. Iyo umubyeyi aguhannye ntabwo aba akwanga, aba agira ngo akumenyereze inzira nziza ukwiye kunyuramo.”

Ngo uyu mwana bamutabaye agihumeka atarashiramo umwuka, ahita ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.

Related posts