Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Musanze: Abakobwa 40 babyariye iwabo bahawe imashini zidoda bazifata nk’imperekeza ku buzima bwabo

 

 

Abana b’abakobwa bagera kuri 40 babyariye iwabo mu miryango itishoboye bo mu Karere ka Musanze bahawe imashini zo kudoda, bahamya ko ari nk’imperekeza izabafasha guhindura ubuzima bwabo bakiteza imbere.

Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’umuryango utegamiye kuri leta ureberera abana bari munsi y’imyaka 18 babyariye iwabo mu miryango itishoboye Muhisimbi Voice in Youth of conversation, aho babanje kubigisha gukoresha izi mashini mu gihe cy’umwaka nyuma barazihabwa.

Uwiringiyimana Sifa ukomoka mu Murenge wa Kinigi wabyaye afite imyaka 16, avuga ko akimara kumenya ko atwite yanyuze mu buzima bubi cyane, gusa ngo aho agereye muri Muhisimbi ubuzima bwarahindutse ndetse n’imashini ahawe izamufasha gukomeza kwiteza imbere n’umwana we.

Yagize ati” Nkimara kumenya ko ntwite nyogokuru yahise anyirukana kuko niho nabaga nta babyeyi mfite, nabayeho nabi cyane ntunzwe no gusabiriza, kugeza ubwo namenye Muhisimbi iranyakira, inderera umwana nanjye, batwigisha imashini none baranaziduhaye, iyi ni imperekeza izadufasha gukomeza kigira imibereho myiza, hehe no gukena Imana ihe umugisha Manuel watwitangiye akaduhindurira izina”

Nyirarukundo Alice nawe wabyaye afite imyaka 17 yagize ati” Kubyara ugikeneye kurerwa nawe ni ibintu bibi cyane, nabihiwe n’ubuzima ngera aho nifuza kwiyahura, ariko ngeze muri Muhisimbi naganiriye na bagenzi banjye ndabohoka, niga kudoda none mbonye imashini, birenze gushima Imana niyo izahemba Muhisimbi itwinjije mu buzima bwo kwitwa abantu twari ibicibwa”

Umuyobozi wa Muhisimbi akaba ari nawe wayishinze iki kigo Harelimana Emmanuel avuga ko kwakira abana ari ibintu bigoye cyane kuko baba bafite ibikomere by’ubuzima, ariyo mpamvu akora ibishoboka ngo bave mu bwigunge n’abana babo.

Yagize ati” Aba bana iyo bakigera aha biba bigoye ko bisanzura barigunga cyane kubera ibikomere by’ubuzima bubi baciyemo, niyo mpamvu tubanza kubitaho bakigarurira icyizere cy’ubuzima, nyuma y’ibyo tureba icyabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, duhitamo kubigisha umwuga wo kudoda basoza amasomo tukabaha imashini ngo bazabone uko bakomeza kwiyitaho n’abo babyaye”

Umukozi mu Karere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere mu muryango Gasoromanteja Sylvanie, avuga ko iki gikorwa kigiye gufasha aba bana gusubira mu buzima busanzwe bakagira icyo bazimarira, abasaba kwirinda gusubira mu bishuko.

Yagize ati ” Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa kigiye gutuma aba bakobwa basubira mu buzima busanzwe basubiza ibibazo bari barite, turabasaba kubyaza umusaruro ibikoresho hahawe kandi natwe tuzakomeza kubigisha indangagaciro n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo batazongera guhura n’ibishuko byakomeza kubangiriza ubuzima”

Muhisimbi yakira abana b’abakobwa babyariye iwabo mu miryango itishoboye bakabitaho n’abana babo bakishyurirwa mituweri, abageze igihe cyo kwiga bakishyurirwa ishuri, ababyeyi babo nabo bakigishwa umwuga w’ubudizi bayasoza bagahabwa imashini, ndetse bakigishwa n’amasomo ajyanye no kubungabunga ibidukikije.

Abasoje amasomo bagera kuri 40, bose bahabwa imashini zo kudoda zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni esheshatu.

Related posts