Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga:Umuturage yize amayeri  gusa abaturage nabo biga ayandi  yisanga yafashwe n’inzego z’umutekano.

 

Mu karere ka Muhanga, umuturage yafashwe n’ inzego z’umutekano yarahinze mu murima we urumogi yararuvanze n’ ibishyimbo.

 

Ni umuturage witwa NGENDAKUMANA Venuste w’imyaka 29 y’amavuko , utuye mu Mudugudu wa Karengera, Akagari ka Mbuga , Umurenge wa Nyabinoni. Amakuru avuga ko abaturage batanze amakuru ko uyu mugabo yahinze mu murima we urumogi aruvanze n’ ibishyimbo kandi akaba arimo kwidedembya.

 

 

Inzego z’ibanze na DASSO ko hari mugenzi wabo wahinze urumogi mu mirima w’ibishyimbo akaba yidegembya mu Mudugudu.Ayo makuru akavuga ko izo nzego zagiye kugenzura zisanga koko muri uwo murima harimo urumogi ruvanze n’ibishyimbo.Umwe muri abo batanze amakuru yagize ati “Abaturage bamaze gutanga amakuru bahageze basanga harimo ibiti bine by’urumogi.”

 

Dusabimana Télesphore,Umunyamabanga w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyabinoni,  yemeje ayo makuru ko ari impamo, akavuga ko kugira ngo amakuru amenyekane byaturutse ku ntonganya uyu muturage Ntabanganyimana Emmanuel yagiranye n’umuturanyi we witwa Ngendakumana Vénuste w’Imyaka 31 ans y’amavuko.Muri izo ntonganyi uwo muturageu witwa Ntabanganyimana akomerekeje mugenzi we Ngendakumana.

 

Gitifu Dusabimana avuga ko Ntabanganyimana abonye ko akomerekeje mugenzi we amusaba ko biyunga undi arabyanga.Ati “Uwakomeretse (Ngendakumana) yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”

 

Ntabanganyimana abonye ko kwiyunga binaniranye, avuga ko agiye kubwira inzego n’abaturage ko Ngendakumana Vénuste yahinze urumogi.Dusabimana Uyobora Umurenge wa Nyabinoni by’agateganyo yavuze ko atari ubwa mbere uyu Ngendakumana afungirwa iki cyaha kuko yajyanywe Iwawa ahamara igihe.Ngendakumana Vénuste kuri ubu yashyikirijwe inzego z’Ubugenzacyaha bukorera kuri Sitasiyo ya Kiyumba kugira ngo abone kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha.

Related posts