Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga: Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza yagiye kwiga yambaye umwenda wa Polisi 

 

Mu Karere ka Muhanga, Murenge wa Nyamabuye, ku wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024 umunyeshuri wiga mu mashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Gatenzi, yagiye kwiga yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda.

Amakuru ahari ni uko umwana akigera ku ishuri yambaye uwo mwenda, yabajijwe aho yawukuye akavuga ko ari uwa papa we, kandi byamenyekanye ko se w’uwo mwana atigeze aba umupolisi ko ahubwo yaba yambaraga iyo shati ngo yiyoberanye abone uko ajya mu bikorwa bibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uwo munyeshuri akigera ku ishuri, ubuyobozi bw’ishuri bwabimenyesheje Polisi, iperereza rihita ritangira kugira ngo hamenyekane aho iyo shati yavuye n’uko uwo mwana yayibonye, ndetse yavuze ko iyo shati ya Polisi yari yambaye itagikoreshwa.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga we yavuze ko atigeze amenya iby’ayo makuru, ariko hakaba andi makuru yavugwaga ko uwo mwana yaba yabwiye abayobozi ko iyo shati se yajyaga ayambara nijoro akagenda.

Related posts