Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Menya ibintu bitanu byihariye mu rukundo bituma ruramba rukaryohera abakundana.

Buriya mu rukundo gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze mu byo abahanga mu rukundo bise indimi 5 z’ urukundo ari zo: Amagambo meza , Impano , gufashanya ( Servise), Guha umwanya uhagije umukunzi wawe ndetse no kuguyaguya biherekejwe no gutera akabariro ku bashakanye.

Kumenya uburyo bwo gutanga no kwakira urukundo ni ibintu by’ ingenzi mu kubaka urukundo ruhamye ruzira amakemwa , bizafasha mugenzi wawe kumva akunzwe cyane kurenza abandi bose ku isi, buri muntu agira uburyo atanga akanakira urukundo , ni ingenzi rero kumenya uburyo bworohera mugenzi wawe kumenya ko umugaragariza urukundo , kuko buri muntu afite uburyo bwe yakira akanatanga urukundo bitandukanye na mugenzi we.

Kumenya gukoresha neza izi indimi eshanu cyangwa uburyo butanu gutanga urukundo bizagufasha ubwawe kumenya gukunda bya nyabyo no kutabangamira mugenzi wawe mu rukundo kuko uzaba usobanukiwe ururimi yumva cyane kurenza izindi , bigufashe kumuhundagazaho urukundo nk’ uko bikwiye abakundana , ibi bizanafasha kandi mugenzi wawe kumenya uko akwitaho by’ umwihariko.

1.Impano: Impano ni ikintu cy’ ingenzi kigaragariza umuntu ko umutekereza cyane , burya iyo uzaniye umukunzi wawe impano ntiyita ku kureba agaciro kayo amafaranga ahubwo atekereza ku gihe cyawe wafashe umutekerezaho.

Gusa ugomba kumenya ko ari byiza kubanza kumenya ko ari byiza kubanza kumenya icyo umuntu akunda akaba ari cyo umuhaho impano ariko kirazira kikaziririzwa gukoresha impano nk’ ikiguzi ukabura umwanya wo kugikora, reka impano ibe ikintu cy’ umwihariko wafatiye umwanya wo kugitekerezaho , impano ni ikinyabiziga gikomeye cyo gutwara urukundo aho rugomba kujya.

2.Umwanya wihariye kandi uhagije wo kuganira( Moments de qualité): Umwanya uhagije wo kubana n’ uwawe muri mwenyine ni ingenzi cyane mu rukundo , abagore n’ abakobwa benshi bakunda kuba hamwe n’ abakunzi babo, bagatemberana , bagasangira cyane cyane bagafata umwanya wo kuganira byimbitse , bakabwizanya ukuri kandi bagaseka mbese bakanezeranwa. Uru ni rwo rurimi rwa mbere abagore bumva kurusha izindi ndimi.

Birakwiye rero wowe mugabo cyangwa musore kumenya ibi kuko bizagufasha mu kubaka urukundo rwanyu ku buryo Burambye, ibi kandi bishobora guteza ikibazo kuko abagabo benshi ntibabona umwanya wo kubana n’ abakunzi babo ahubwo usanga umwanya babonye ari uwo guhugira mu gushaka imibereho bahuguka bakigira gukina cyangwa kureba umupira n’ ibindi nk’ ibyo bigatuma badasabana n’ abakunzi babo.

3.Amagambo meza kandi yubaka

Umushakashatsi akaba n’ umuganga w’ indwara zo mu mutwe Gary Chapman yagize ati“ihame rikomeye ry’ ikiremwamuntu n’ inyota yo gukundwa no kwitabwaho”.

Amagambo meza ni uburyo butaziguye bwo kugaragariza mugenzi wawe ko umukunze kandi umwitayeho , ushobora gukoresha amagambo meza atandukanye nk’ Amagambo asubizamo umuntu intege, Amagambo amutaka , Amagambo agaragaza ko umwishimiye.

Ubu n’ uburyo bugufasha kuzuza ububiko bw’ urukundo bwa mugenzi wawe , ni byiza gushimira inshuti yawe cyangwa umugore wawe iyo bamaze kukugaburira , bwira umugore wawe uti“ Wambaye neza uzi guteka n’ ibindi nk’ ibyo bizagufasha kumwubakamo icyizere n’ urukundo ruramba.

4.Gukoranaho( Toucher physique)

Gukubita mugenzi wawe agashyi mu mugongo, gufatana ibiganza , guhoberana cyangwa gusomana na mugenzi wawe bishobora kugaragaza urundo umufitiye, ubu ni uburyo busaba ubuhanga bwinshi mu kugaragaza niba ubikoreshejwe n’ urukundo cyangwa niba ubikoreshejwe n’ irari ry’ umubiri.

Uzirinde gukoresha ubu buryo cyane ku muntu utaramenya neza , ibi biherekezwa na caresse ndetse no gutera akabariro ku bantu barushinze , umuntu wese utararushinga ubu buryo bwa 4 ntibumureba kuko bushobora kubyara ingaruka mbi zirimo kurwara SIDA n’ izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kubyara no gutera inda zitateganyijwe.

5.Gufashanya: Kenshi abagabo bakoresha ubu buryo nk’ iturufu yo kugaragaza urukundo rwabo, ibi ni byo kandi ni uburyo bwiza bufatika kandi butabangamye bwo kugaragaza urukundo ukunze umuntu , gusa rimwe na rimwe ibi ntibiba bihagije kugaragariza umugore cyangwa umukobwa ko umukunda binyuze mu kumufasha no kumukorera ibyo yari gukora.

Ashobora kubifata nk’ inshingano zawe niyo mpamvu hakenerwa umwanya wihariye wo kubana na we mukangaganira amagambo n’ ibiganiro by’ urukundo ku buryo bw’ umwihariko.

Related posts