Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mama wa Mbappé yatangaje byinshi ku kazoza k’umuhungu we.

Mu gihe hakomeje kuzamuka ibihuha byinshi bisobanura byinshi ku hazaza ha Kylian Mbappé, abantu ntibabura kwibaza aho ukuri guherereye nimba azaguma muri Paris Saint-Germain cyangwa nimba azajya muri Real Madrid.

Ejo nibwo Mama wa Mbappé Fayza yatangaje byinshi kuhazaza h’umuhungu we, ubwo yaganiraga na @koraplus yavuze ku mahirwe ahari ku mpande zombi, yaba uruhande rwa Real Madrid ndetse n’uruhande rwa Paris Saint-Germain.

Mu magambo ye yagize ” dufite amasezerano aturutse ku mpande zombi, uruhande rwa Real Madrid ibyarwo bijya kungana n’ibya Paris Saint-Germain ubungubu igisigaye ni uko Mbappé afata umwanzuro, ariko ntabwo bizatinda”.

Nk’uko kandi bitangazwa na Fabrizio Romano ni uko Mbappé bitarenza kuri iki cyumweru aratangaza aho azerekeza mbere y’uko hatangira imyiteguro y’ikipe ye y’igihugu cy’ubufaransa, ngo nubwo harenga ntibigomba kurenza kuwa Kane.

Iri gura n’igurisha rikaba rikomeje kwiganza ni iyi transiferi ya Mbappé ahenshi mu binyamakuru cyane dore ko n’amasezerano ye na Paris Saint-Germain ageze ku musozo.

Related posts